Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere i Ngoma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere mu mwiherero w’iminsi isaga 10 iri gukorera mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kwitegura umukino wa FERWAFA Super Cup izahuramo na AS Kigali na Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2018/19 izahura na AS Kigali ku mukino wa Super Cup uzaba tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Iyi kipe iri kubarizwa i Ngoma guhera ejo hashize, yatangiye imyitozo mu gitondo hamwe n’abakinnyi 20 yajyanye.

Rayon Sports ntabwo ifite Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude na Bizimana Yannick bari mu Amavubi ari kubarizwa muri RDC, bazasanga bagenzi babo nyuma yo kuva muri Ethiopia.

Iyi myitozo ya mbere yayobowe n’Umutoza wungirije Kirasa Alain, yabereye ku kibuga cya IPRC Ngoma, bakoreraho uyu munsi n’ejo ku wa Kane mbere y’uko bimukira ku kibuga gishya cy’ubwatsi bw’ubukorano cyubatswe muri aka karere.

Mugheni Fabrice utarakinnye irushanwa ry’Agaciro Cup 2019 kubera imvune, yagaragaye muri iyi myitozo kimwe na myugariro Ndizeye Samuel.

Rayon Sports yahisemo kujya gukorera i Ngoma kuko hitaruye Umujyi ndetse hakaba hari n’ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (synthetique) bumeze nk’ubw’ikibuga cya Stade ya Kigali izajya yakiriraho imikino yayo, aho izatangira kuhitoreza ku wa Gatanu.

Rayon Sports izagaruka i Kigali mu mpera z’uku kwezi ije gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:00.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere i Ngoma, ibera ku kibuga cy'ishuri rya IPRC
Mazimpaka Andre afata umupira mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Umunyezamu wa gatatu Nsengiyumva Emmanuel na we ari mu bakinnyi iyi kipe yajyanye mu mwiherero
Ulimwengu Jules ashaka uburyo yagaruka mu bihe byiza nyuma yo guhabwa iminota mike mu irushanwa ry'Agaciro Cup 2019
Tumushime Altijan uvukana na Manishimwe Djabel, yitegura gutanga umupira kuri mugenzi we
Niyomwungeri Mike akinana na Mugheni Fabrice
Kirasa Alain ni we uri gukoresha imyitozo mu gihe hagitegerejwe ko Rayon Sports itangaza umutoza mukuru
Sekamana Maxime akurikiye umupira mu myitozo yabaye mu gitondo
Nizeyimana Mirafa mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports i Ngoma
Iragire Saidi utarahamagawe mu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi 20 Rayon Sports yajyanye i Ngoma
Myugariro Habimana Hussein yongeye guhindura imisatsi
Mugheni Fabrice utarakinnye Agaciro Cup, yakoranye imyitozo n'abandi
Ulimwengu watsinze ibitego byinshi mu mwaka ushize w'imikino, ni umwe mu bakinnyi bazaba bitezwe muri Shampiyona nshya izatangira mu kwezi gutaha
Rayon Sports irakomeza gukorera ku kibuga cya IPRC Ngoma kugeza ejo ku wa Kane

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza