00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yakiriye Joackiam Ojera yatijwe n’ikipe yo muri Uganda

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 10:33
Yasuwe :

Mu masaha y’ijoro ashyira ku gusoza ifungwa ry’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda, Rayon Sports yakiriye Umunya-Uganda Joackiam Ojera uca imbere ku mpande ugiye gufasha ba rutahizamu yatijwe na URA FC.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje ku rubuga rwayo yagize iti “Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy’amezi atanu ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y’Igihugu mu mateka y’ikipe yacu.”

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Uyu musore kandi yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup muri 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Abakunzi ba Rayon Sports bari bategerezanyije amatsiko menshi umukinnyi Rayon Sports igiye gusinyisha uzongera imbaraga mu busatirizi bwanengwaga na benshi, hagiye havugwa amazina menshi arimo Umunya-Ghana ukinira Etincelles FC, Ismaila Moro; Hassan Gibrine Akuki byarangiye yerekeje muri AS Kigali; Umunye-Congo Jean Marc Makusu Mundele uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo n’abandi.

Ojera yinjiye muri Rayon Sports asanga mugenzi we Mussa Esenu bombi bakomoka muri Uganda.

Aba bakinnyi biyongera ku bandi banyamahanga nk’Abanya-Mali Mousa Camara na Boubacar Traoré, Umunya-Kenya Paul were, Umunya-Cameroun Willy Esomba Onana, Umunya- Nigeria Raphael Osalue n’Umunyezamu w’Umunya-Tanzania Ramadhani Kabwili.

Joackim Ojera watijwe Rayon Sports mu mezi asigaye ngo umwaka w'imikino urangire
Ojera yatsinze ibitego bitandatu mu mikino 60 yakiniyemo URA FC
Joackim Ojera ajya ahamagarwa muri Uganda Cranes
Ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda muri CHAN 2020, Joackim Ojera yaritabajwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .