Nk’uko iyi kipe yabitangaje ku rubuga rwayo yagize iti “Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy’amezi atanu ku bwumvikane bw’impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y’Igihugu mu mateka y’ikipe yacu.”
Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.
Uyu mukinnyi yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.
Uyu musore kandi yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup muri 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.
Abakunzi ba Rayon Sports bari bategerezanyije amatsiko menshi umukinnyi Rayon Sports igiye gusinyisha uzongera imbaraga mu busatirizi bwanengwaga na benshi, hagiye havugwa amazina menshi arimo Umunya-Ghana ukinira Etincelles FC, Ismaila Moro; Hassan Gibrine Akuki byarangiye yerekeje muri AS Kigali; Umunye-Congo Jean Marc Makusu Mundele uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo n’abandi.
Ojera yinjiye muri Rayon Sports asanga mugenzi we Mussa Esenu bombi bakomoka muri Uganda.
Aba bakinnyi biyongera ku bandi banyamahanga nk’Abanya-Mali Mousa Camara na Boubacar Traoré, Umunya-Kenya Paul were, Umunya-Cameroun Willy Esomba Onana, Umunya- Nigeria Raphael Osalue n’Umunyezamu w’Umunya-Tanzania Ramadhani Kabwili.
AMAKURU MASHYA
Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu w'Umunya-Uganda, Ojera Joackiam, wakiniraga URA FC y'iwabo.
Mumwakiriye mute?#SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/KQhwjqDe5T
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 27, 2023
GRAPHIC: @rayon_sports yemeje ko yasinyishije Umunya-Uganda, Ojera Joackiam, wakiniraga URA FC.
Izina ryari ryitezwe cyane ko uyu mukinnyi atangajwe habura iminota mike ngo isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi mu Rwanda rifungwe.#SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/nW5AS1qg8u
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 27, 2023













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!