Rayon Sports yakiranywe ubwuzu mu mwiherero i Ngoma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports igizwe n’abakinnyi 20 yaraye isesekaye mu karere ka Ngoma aho igiye kumara iminsi 10 mu mwiherero ugamije kwitegura umukino wa FERWAFA Super Cup izahuramo na AS Kigali na Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2018/19 izahura na AS Kigali ku mukino wa Super Cup uzaba tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro.

Ahagana saa 20:00 zo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi kipe yasesekaye mu Karere ka Ngoma, yakirwa n’abakunzi bayo batandukanye bahatuye.

Iyi kipe yagiye idafite abarimo Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Iranzi Jean Claude na Bizimana Yannick bari mu Amavubi ari kubarizwa muri RDC, iyobowe n’Umutoza wungirije Kirasa Alain ndetse byitezwe ko aba bakinnyi bazasanga bagenzi babo tariki ya 23 ubwo bazaba bavuye muri Ehiopia.

Byitezwe ko kandi kuri uyu wa Gatatu, Umutoza mushya wa Rayon Sports utaratangazwa, azasanga iyi kipe mu mwiherero, akayimurikirwa n’umutoza wungirije, Kirasa Alain ndetse agahabwa raporo yose na gahunda y’iyi kipe n’Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste.

Akarere ka Ngoma gafitanye ubufatanye na Rayon Sports, aho Ubuyobozi bw’iyi kipe buherutse gutangaza ko kazajya kayiha miliyoni 3.5 Frw ku kwezi, ni ukuvuga miliyoni 42 Frw ku mwaka.

Rayon Sports yahisemo kujya gukorera i Ngoma kuko hitaruye Umujyi ndetse hakaba hari n’ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (synthetique) bumeze nk’ubw’ikibuga cya Stade ya Kigali izajya yakiriraho imikino yayo.

Rayon Sports izagaruka i Kigali mu mpera z’uku kwezi ije gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:00.

Abatuye Akarere ka Ngoma bishimiye kubona Rayon Sports ijya gukorera umwiherero iwabo
Michael Sarpong asohoka mu modoka, apepera abafana bari baje gutegereza ikipe
Rayon Sports yasesekaye i Ngoma ahagana saa 20:00 kuri uyu wa Kabiri

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza