Rayon Sports imaze ibyumweru bitatu yarasinyishije rutahizamu w’Umunye-Congo Nzinga Héritier Luvumbu uheruka gutandukana na Primeiro de Agosto yo muri Angola, ariko ntiyashoboye kumwandikisha kubera ibihano yari yashyiriweho na FIFA.
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi ryabujije iyi kipe kwandikisha abakinnyi bashya kubera umwenda yari ibereyemo Umutoza w’Umunya-Portugal, Daniel Ferreira Faria, wari wungirije Jorge Paixão mu mwaka ushize w’imikino.
Nubwo Murera yari yishyuye 3700$ yagombaga Faria, uwunganira uyu mutoza mu mategeko yatinze kwemeza ko amafaranga yageze ku mukiliya we, bituma Luvumbu adakinira Rayon Sports ku mukino wa Musanze FC wabaye ku wa 24 Mutarama 2023.
Icyo gihe, Daniel Ferreia Faria yemereye IGIHE ko yamaze kwishyurWa ariko ikibazo gifitwe na Paixão yari yungirije.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yiriwe ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, akurikirana ibijyanye n’ibihano byari kuri iyi kipe.
By’amahire, uruhande rwa Daniel Ferreira Faria rwemeje ko rwamaze kubona amafaranga ya Rayon Sports, byatumye na FIFA ikuraho ibihano yari yafatiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Rayon Sports yahise itangira gushaka uburyo ibona ibyangombwa bya Luvumbu, isaba icyangombwa kigomba kwemezwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Angola aho uyu mukinnyi w’Umunye-Congo aheruka gukina.
Gikundiro nk’uko abafana bayo bayita, yakuriweho ibihano mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa isoko ryo kugura abakinnyi rigafunga ku wa 27 Mutarama.
Umunya-Maroc Youssef Rharb ni umwe mu bashobora kwiyongera muri Rayon Sports ku munota wa nyuma nubwo iyi kipe imaze iminsi ishaka rutahizamu ufasha abayisanzwemo.
Murera izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama, ubwo izaba yakiriwe na Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Huye.





Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!