Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko nk’ubuyobozi nta nyirantarengwa bigeze baha umutoza ndetse nta n’iyo bateganya kuko bakimufitiye icyizere.
Ati "Umutoza tumeranye neza nta kibazo na kimwe dufitanye, turi kwitegura umukino wa APR FC ku cyumweru, n’ibyabyutse bivugwa ko yahawe nyirantarengwa, Rayon Sports nta nyirantarengwa yigeze iha umutoza Haringingo nta n’iyo duteganya kumuha.’’
"Turacyahanganiye igikombe, Ikipe ya mbere iraturusha amanota ane, ntabwo ayo manota ari menshi dufitanye kandi umukino na yo, gahunda dufite ni ukuwutsinda rwose ntabwo ubuyobozi bwigeze buha nyirantarengwa umutoza nta na gahunda ihari yo kuyimuha.’’
Rayon Sports yari ifite inama ya Komite Nyobozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, yigiwemo imitegurire y’umukino Gikundiro izakirwamo na APR FC kuri Stade Huye ku Cyumweru, tariki 12 Gashyantare 2023.
Ikibazo cyari kwibandwaho cyane muri iyi nama ni imyitwarire y’ikipe itozwa na Haringingo.
Agira icyo avuga ku bafana bagaragaje amarangamutima ko badashyigikiye umutoza ndetse bamusabiye kwirukanwa nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, Nkurunziza yatangaje ko ikipe idafata ibyemezo ishingiye ku marangamutima.
Ati "Abafana se nibo bafatira ibyemezo ikipe? Ikipe iyo ijya gufata icyemezo ntabwo igendera ku marangamutima, igendera ku bigaragara, igihari rero ni uko ubuyobozi buracyafitiye icyizere umutoza kandi ntabwo turi habi."
Umuvugizi wa Rayon Sports yasabye abafana gushyigikira ikipe kuko igeze aho urugamba rukomeye n’ubwo shampiyona ibura imikino 12. Ati "Ikipe ya Rayon Sports bagomba kuyiba inyuma bakayishyigikira, tugeze aho urugamba rukomeye turabura imikino 12, ni imikino myinshi ifite amanita menshi ku buryo tuyitwayemo neza twatwara igikombe kandi kugira ngo tuyitwaremo neza nuko abafana bajya inyuma yabakinnyi, abatoza n’abayobozi tukagira bwa butatu butagatifu bwacu.’’
Amakuru yageraga ku IGIHE kandi yemezaga ko mbere yo gukora iyi nama, bamwe mu bayitabiriye bahurizaga ku kuba bari buhe umutoza Haringingo umukino wa APR FC nka nyirantarengwa, nawutakaza akaba azahita yerekwa umuryango. Ibi na Perezida Uwayezu akaba abyemera.
Andi makuru kandi yemeza ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye gutera icyizere umutoza wa bo kubera uburyo bw’imitoreze. IGIHE yamenye ko nyuma y’umukino wa Mukura VS hari abakinnyi baganiriye n’abafite ijambo rikomeye muri Rayon Sports, bakabatungira agatoki ibyo umutoza adakora neza.
Mu makosa bagaragaje harimo ayo guhitamo abakinnyi 11 abanza mu kibuga ku mikino inyuranye n’imisimburize batavugaho rumwe.
Aha hatungwa cyane agatoki umukino wa Mukura Victory Sports, Murera yari ifite mu biganza ariko bikarangira iwunganyije kubera imisimburize itaranyuze benshi cyane cyane ubwo iyi kipe y’i Huye yari imaze kubona igitego cyo kwishyura, Haringingo wifuzaga gutsinda yakoze impinduka zitavuzweho kimwe.
Icyo gihe, yakuyemo Iraguha Hadji, Mugisha François, Moussa Camara na Musa Esenu, basimburwa na Ndekwe Félix, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince na Iradukunda Pascal benshi bita Petit Skol.
Rayon Sports ni iya kane n’amanota 33, irushwa amanota ane na APR FC ya mbere zizahura ku Cyumweru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!