Rayon Sports yaguze umukinnyi wo hagati wabarizwaga muri Heroes FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo hagati, Mudacumura Jackson ’Rambo’, wakiniraga Heroes FC imusinyisha amasezerano y’imyaka itatu.

Mudacumura ukina mu kibuga hagati, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bazamukiye muri Heroes FC, bazamukana nayo mu Cyiciro cya Mbere.

Nyuma yo kwifuzwa n’umutoza mushya Guy Bukasa, Rayon Sports yumvikanye na Heroes FC ku igurwa ry’uyu mukinnyi.

Ku wa Kabiri, Mudacumura Jackson yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, ashyira umukino ku masezerano yo kuyikinira mu myaka itatu iri imbere.

Uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro azajya ahanganira umwanya ubanza mu kibuga n’abarimo Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Niyomwungeri Mike n’Umunya-Ghana Commodore Olokwei.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, aherutse kuvuga ko mu bakinnyi basaga 40 iyi kipe ifite, hazakoreshwa abatarenze 25 abandi bagatizwa.

Rayon Sports yaherukaga gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe.

Iyi kipe ikomeje ibiganiro na APR FC kugira ngo yongere gutizwa Sugira Ernest bamaze kumvikana mu gihe byitezwe ko hari n’undi mukinnyi w’Umunye-Congo izagura.

Rayon Sports yaguze Mudacumura Jackson 'Rambo' wakiniraga Heroes FC
Mudacumura (iburyo) ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bazamukiye muri Heroes FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .