Rayon Sports yaguze abakinnyi babiri basimbura Rutanga na Irambona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yasinyishije Mujyanama Fidèle wari kapiteni wa Heroes FC nk’umusimbura wa Rutanga Eric uherutse kugurwa na Yanga SC yo muri Tanzania.

Rayon Sports nta mukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso yari isigaranye nyuma y’uko Rutanga Eric na Irambona Eric waguzwe na Kiyovu Sports, bombi bayisohotsemo mu kwezi gushize.

Ku wa Gatatu nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasinyishije Mujyanama Fidèle ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ku masezerano y’imyaka itatu.

Bivugwa ko uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Heroes FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yatanzweho miliyoni 3 Frw, ariko miliyoni 1.5 Frw izahabwa iyi kipe yakiniraga.

Mujyanama yamenyekanye ubwo yerekezaga muri Mukura Victory Sports mu 2017, ayifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse anayikinira imikino y’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederations Cup).

Undi mukinnyi Rayon Sports yasinyishije ni Niyibizi Emmanuel na we ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wahawe amasezerano y’imyaka itatu avuye muri Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri.

Abouba Sibomana udafite ikipe na Muhoza Trèsor ukinira Musanze FC ni abandi bakinnyi bari bifujwe kuri uyu mwanya muri Rayon Sports ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko nta wundi uzagurwa.

Aba bakinnyi bombi baguzwe, baje biyongera ku munyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana, na bo basinye ku wa Gatatu.

Rayon Sports yaherukaga kandi gusinyisha Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, yavuze ko basigaje kugura abakinnyi babiri barimo Hakizimana Muhadjiri umaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uzakina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu gihe umukinnyi umwe wahakina ari Iradukunda Axel, ariko akaba akiri muto ataramenyera shampiyona.

Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ udafite ikipe na Rukundo Denis ukinira Police FC yo muri Uganda, bari mu bari kuganira na Rayon Sports ngo bazakine kuri uwo mwanya.

Mujyanama Fidèle wari kapiteni wa Heroes FC, yaguzwe na Rayon Sports
Mujyanama yari amaze umwaka umwe muri Heroes FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .