00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 February 2025 saa 08:56
Yasuwe :

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino ubanza w’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025.

Ni umukino wakiriwe na Rayon Sports, ndetse inaboneraho kuwutura rutahizamu wayo Fall Ngagne wagize ikibazo cy’imvune izatuma amara amezi atandatu hanze y’ikibuga.

Umukino ugitangira, Rayon Sports yarimo yiga uburyo yinjira mu mukino ikinira mu kibuga cya Gorilla FC, ariko abakinnyi bayo barayitungura bashyiramo igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa kane.

Ni igitego cyinjijwe na Ndikumana Landry wacunze neza guhagarara nabi kwa Nsabimana Aimable na Omar Gning bari mu bwugarizi, ajyana na Franck Nduwimana, ashyiramo igitego.

Iki gitego cyatumye Rayon Sports isatirana ingufu, irema uburyo bwinshi imbere y’izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad, ariko Biramahire Abedi akomeza kubuhusha kugeza ubwo abafana basaba umutoza kumukuramo.

Biramahire yahushije igitego ku munota wa cyenda, ubwo yari aherejwe umupira na Rukundo Abudlahaman, aho kuwushyira mu izamu awutera hejuru y’izamu.

Uku gukomeza guhuzagurika kw’abakinnyi ba Rayon Sports, kwavuyemo ikosa ryakorewe Irakoze Darcy wa Gorilla mu kibuga hagati, rihanwa na Nsanzimfura keddy rivamo igitego cya kabiri cya Gorilla FC.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye umukino, ariko icya kabiri kigitangira Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, akora impinduka. Yakuyemo Assana Nah, Rukundo Abdlahaman na Niyonzima Olivier, hajyamo Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Iraguha Hadji.

Izi mpinduka zagiriye umumaro Rayon Sports kuko Adam Bagayogo yafashije Biramahire gutsinda igitego cya mbere cya Gikundiro ku munota wa 50, ndetse na Iraguha amuha umupira wavuyemo icya kabiri nyuma y’iminota irindwi.

Ibi bitego byafashije Rayon Sports gusubira mu kibuga ndetse gusatira birushijeho. Izi mbaraga za Rayon Sports zahesheje ikarita itukura yeretswe Nsanzimfura Keddy wakoreye ikosa Aziz Bassane.

Iri kosa nta kidasanzwe cyavuyemo, ahubwo amakipe yombi yasoje umukino anganya ibitego 2-2, mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro. Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi mu cyumweru gitaha hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Werurwe 2025.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, harimo uwo Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu gihe Mukura VS yatsinzwe n’Amagaju ibitego 2-0.

Fall Ngagne azamara hanze y'ikibuga amezi atandatu
Abakinnyi ba Rayon Sports batuye umukino Fall Ngagne
Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Gorilla FC yatsinze Rayon Sports mu gice cya mbere
Aziz Bassane yakoreweho ikosa ryavuyemo ikarita itukura
Bifamahire Abedi yatsindiye Rayon Sports
Muvunyi Paul uyobora Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports yakurikiye umukino

Amafoto: Kasiro Claude & Umwali Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .