Rayon Sports yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018 isezereye Costa do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2 mu mikino yombi, byatumye ihita yizera kuzahabwa akayabo k’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, yavuze ko nk’ubuyobozi bicaye hamwe biga uburyo bashimira abakinnyi ku kazi gakomeye n’ubwitange bagezeho kugira ngo ikipe igere kuri uru rwego.
Yagize ati “Urebye abakinnyi ba Rayon Sports bahembwa neza, nk’ubu duhemba miliyoni 16 Frw buri kwezi, wenda nta mushahara ujya uba munini ariko nibura uraringaniye. Mu masezerano yabo nta hantu haba harimo ngo nitwitwara neza mu marushanwa mpuzamahangatuzahabwa amafaranga angana gutya.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu icyemezo gifatwa n’ubuyobozi. Ngira ngo mwarabibonye ubushize i Burundi [basezerera Lydia Ludic] twabahaye miliyoni 12 n’igice zo kubashimira kandi bari bazikwiriye. N’ubu rero Perezida [Paul Muvunyi] yababwiye ko bazahabwa ibihumbi 40 by’amadorali ya Amerika [asaga miliyoni 33 Frw] kuko baba bakoze.”
Nubwo muri rusange Rayon Sports ifite abakinnyi basaga 35, aya mafaranga y’ishimwe azasaranganywa abakinnyi 22 gusa bafite ibyangombwa bya CAF, bivuze ko umukinnyi azafata arenga miliyoni
Uretse amafaranga azahembwa abakinnyi nk’agahimbazamushyi, asigaye ku yo ikipe yabonye King yakuriye inzira ku murima abavuga ko ashobora kuzajya mu mifuka y’abantu runaka, ahamwa ko hari kwigwa uburyo yazakoreshwa ikintu gifatika kizagirira ikipe akamaro no mu myaka iri imbere, aho yatanze urugero ko ashobora kugurwamo nka bisi itwara abakinnyi aho bagiye gukina hirya no hino mu gihugu aho kugira ngo ijye ikomeza gukodesha.




Indi nkuru wasoma : Rayon Sports yageze i Kigali igenda mu ikamyo ijya mu birori bidasanzwe i Nyamirambo (amafoto & Video)
TANGA IGITEKEREZO