Rayon Sports yashinje Kimenyi na Rutanga amakosa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kamena 2020 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasubije Rutanga Eric na Kimenyi Yves bayandikiye basaba gusesa amasezerano, ibabwira ko kuba baremeye gukomeza kuyikinira kuva muri Nzeri 2019 badahawe amafaranga bari bafitiwe, ari uko bashakaga gukomezanya nayo bityo ko bakoze amakosa basinyira andi makipe kandi bakiyifitiye amasezerano.

Mu Cyumweru gishize nibwo Rutanga Eric yasinyiye Police FC imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw mu gihe Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports imyaka ibiri kuri miliyoni 16 Frw.

Aba bakinnyi bombi bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, ariko ubwo basinyaga amasezerano y’imyaka ibiri muri iyo kipe mu mpeshyi y’umwaka ushize, Kimenyi wari uvuye muri APR FC, yahawe miliyoni 2 Frw muri miliyoni 8 Frw mu gihe Rutanga yahawe miliyoni 2 Frw muri miliyoni 9 Frw yari yasabye ngo yongere amasezerano.

Mu masezerano basinye icyo gihe bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera tariki ya 30 Kanama 2019 batarishyurwa yose, amasezerano ashobora guseswa.

Ayo mafaranga yari asigaye ntayo bigeze babona, ku buryo basinye mu yandi makipe bumva ko amasezerano yabo yataye agaciro.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, Rayon Sports ihagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo Itangishaka King Bernard, yandikiye Kiyovu Sports na Police FC, izibwira ko zaguze Kimenyi Yves na Rutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bukeye bwaho, aba bakinnyi bombi bandikiye Rayon Sports basaba gusesa amasezerano kugira ngo hubahirizwe ibikubiye mu masezerano bagiranye mu mpeshyi ya 2019, mu ngingo yayo ya gatandatu.

Mu ibaruwa Rayon Sports yabasubije ku wa Gatatu, yagize iti “Nshingiye ko iyo tariki ya 30/09/2019 (mu masezerano harimo 30/08/2019) yageze tukakubwira ko itabashije kubahirizwa, ugahitamo kudashaka indi kipe, ahubwo ugahitamo kubahiriza amasezerano dufitanye ndetse binashimangirwa n’imvugo yawe mu ibaruwa watwandikiye aho wemeza ko wiyemeje gukomeza amasezerano ugakora akazi wuzuza inshingano zawe. Ibi ukaba warabikoze wirengagije iriya ngingo [...] bityo iyo ngingo ikaba yaratakaje agaciro igihe wemeraga gukomeza akazi.”

Rayon Sports yakomeje ibwira aba bakinnyi ko idashobora kubaha urupapuro rubarekura ngo bajye mu yandi makipe kuko bagombaga kubanza kuyandikira bayimenyesha ikibazo bafite mbere yo gusinyira ayo makipe, bityo kugira ngo baruhabwe bisaba ko habaho ibiganiro n’ayo makipe (yamaze kumenyeshwa).

Iti “Nkwandikiye nkumenyesha ko iseswa ry’amasezerano watugejejeho ridakurikije amategeko n’amasezerano dufitanye cyane ko mbere yo kurikora, wasinye andi masezerano n’indi kipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Rayon Sports yibukije aba bakinnyi bombi ko ingingo ya kane n’iya gatanu mu masezerano bagiranye, ikibazo cyakemurwa binyuze mu bwumvikane mu gihe hashize iminsi 15 hazitabazwa amategeko.

Kimenyi Yves wasinye imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, yandikiye Rayon Sports asaba gusesa amasezerano
Rutanga wemeza ko ari umukinnyi wa Police FC, na we yandikiye Rayon Sports asesa amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .