Rayon Sports yamenyesheje Police FC na Kiyovu Sports ko zasinyishije abakinnyi bayo binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kamena 2020 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye amakipe ya Police FC na Kiyovu Sports buyamenyesha ko abakinnyi Rutanga Eric na Kimenyi Yves yasinyishije, bakiyifitiye amasezerano.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Kimenyi Yves yaguzwe na Kiyovu Sports kuri miliyoni 16 Frw mu gihe Rutanga Eric yaguzwe na Police FC kuri miliyoni 15 Frw.

Aba bakinnyi bombi bari bagifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, ariko ubwo basinyaga amasezerano y’imyaka ibiri muri iyo kipe mu mpeshyi y’umwaka ushize, bahawe 25% by’amafaranga baguzwe.

Mu masezerano basinye icyo gihe bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera tariki ya 30 Kanama 2019 batarishyurwa yose, amasezerano nta gaciro azaba agifite.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yari asigaye ntayo bigeze babona, ku buryo bsinye mu yandi makipe bumva ko amasezerano yabo yataye agaciro.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, Rayon Sports ihagariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo Itangishaka King Bernard, yandikiye Kiyovu Sports iyibwira ko “yaguze Kimenyi Yves mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Rayon Sports yavuze ko yatunguwe no kubona Kimenyi yasinyijwe n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports kandi akiyifitiye amasezerano, bikorwa nta biganiro byigeze bibaho hagati y’impande zombi.

Ni ibaruwa yanandikiwe Police FC. Rayons Sports ivuga ko niba aya makipe akeneye abo bakinnyi, hagomba kubaho ibiganiro hagati y’impande zombi, kuko bagifite amasezerano.

Rutanga wasigawemo miliyoni 7 Frw na Rayon Sports, yahisemo kujya muri Police FC
Kimenyi Yves yaguzwe na Kiyovu Sports nyuma y'uko Rayon Sports itamuhaye miliyoni 6 Frw yamugombaga ku gihe bumvikanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .