Rayon Sports yaburiwe ko ishobora gukurwaho amanota cyangwa ikabuzwa kugura abakinnyi nitishyura Ivan Minnaert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko ifite iminsi 60 gusa ikaba yamaze kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, bitaba ibyo ikazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaguze.

Ku wa Kane nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, isaba iyi kipe kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.73 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujujirire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Umwanzuro washyizwe hanze ku wa 2 Nyakanga ugira uti “Komisiyo y’Imyitwarire ihaye ikipe ya Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera amafaranga asigaye, kitarengeje iminsi 60, kuva imenyeshejwe iki cyemezo kugira ngo yishyure Jacky Ivan Minnaert amafaranga yategetswe na Komisiyo y’Ubujurire.”

“Komisiyo y’Imyitwarire kandi yihanangirije ikipe ya Rayon Sports FC ko iramutse itishyuye mu gihe cy’inyongera ihawe, izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi.”

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’ Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komosiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.73 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejewe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Rayon Sports yishyuzwa hafi miliyoni 14 Frw kubera na Ivan Minnaert wayireze avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .