Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatatu, waranzwe no gusatirana kw’impande zombi mu minota ya mbere, ariko hakabura ikipe itera mu izamu.
Byasabye gutegereza umunota wa 27, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim arobye umunyezamu w’Amagaju FC ku mupira watanzwe na Ishimwe Fiston.
Umupira uteretse muri koruneri yatewe na Ishimwe Fiston mu minota irindwi ya nyuma y’igice cya mbere, wakuweho bigoranye n’umunyezamu Kambale Kiro Dieume.
Ku munota wa 40, Amagaju FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira w’umutwe watewe na Useni Kiza Serpahin ugaca ku ruhande, kuri coup-franc yatewe na Bizimana Ipthi Hadji.
Rayon Sports yahererekanyaga neza, yagerageje kandi ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Pascal ku munota wa 42, umupira uca hejuru gato y’izamu ry’Amagaju FC.
Nyuma yaho gato, Ishimwe Fiston yahinduye umupira ari mu rubuga rw’amahina, ukora kuri myugariro w’Amagaju FC mbere y’uko ugera kuri Iraguha Hadji wawukinnye n’umutwe, ujya ku ruhande.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Rayon Sports, Serumogo Ally afata umwanya wa Omborenga Fitina n’igitambaro yari yambaye, Khadime Ndiaye, Adama Bagayogo, Ishimwe Ganijuru Elie na Jesus Paul basimbura Ndikuriyo Patient, Iradukunda Pascal, Bugingo Hakim na Kanamugire Roger.
Ku ruhande rw’Amagaju FC, na ho Umutoza Niyongabo Amars yakoze impinduka ashyiramo abarimo Umunyezamu Nduwayezu Clément, Iragire Saidi na Destin Malanda Exauce.
Iyi kipe yari mu rugo, yihagazeho mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ndetse yaremye uburyo burimo umupira wahinduwe na Rachid Mapoli, ukurwamo bigoranye na Khadime Ndiaye waryamye akawufata neza.
Rayon Sports yacungiraga kuri ‘contre-attaque’, yabonye ibonye igitego cya kabiri ku munota wa 54 cyinjijwe na Adama Bagayogo nyuma yo gucenga umunyezamu Nduwayezu Clément wasohotse nabi.
Nyuma y’iminota ibiri, Amagaju FC yagabanyije ikinyuranyo, yishyura kimwe mu bitego bibiri yatsinzwe aho Rachid Mapoli yungukiye ku guhagarara nabi k’ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports.
Ku munota wa 75, Mapoli yahinduye umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego cya kabiri, Niyonkuru Claude awukozeho ujya hejuru gato y’izamu mu gihe yarebanaga na Khadime Ndiaye.
Iminota ya nyuma yihariwe n’Amagaju FC ariko itsindwa igitego cya gatatu mu minota y’inyongera aho cyinjijwe na Jesus Paul arobye umunyezamu Nduwayezu.
Wari umukino wa mbere ku Ikipe y’Amagaju FC mu gihe wari uwa kabiri kuri Gikundiro iheruka kunganya na Gorilla FC igitego 1-1 ku wa Gatandatu.
Amakipe yombi ari kwitegura umwaka w’imikino mushya uzatangira tariki ya 15-18 Kanama 2024 aho Gikundiro izahura na Marines FC naho Amagaju FC igasura Bugesera FC ku Munsi wa Mbere.
Rayon Sports ifite kandi undi mukino wa gicuti izahuramo na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ku wa 27 Nyakanga mbere yo gukina na Azam FC kuri ‘Rayon Day’ tariki ya 3 Kanama.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina (c), Gning Omar, Nshimiyimana Emmanuel, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Ishimwe Fiston, Rukundo Abdoul Rahman, Iraguha Hadji, Ndayishimiye Richard na Iradukunda Pascal.
Abasimbura: Khadime Ndiaye, Mugisha Yves, Serumogo Ali, Ganijuru Ishimwe Elie, Mugisha François ’Master’, Jesus Paul, Iranzi Enock, Adama Bagayogo, Hatangishaka na Ikundabayo Justin.
Amagaju FC: Kambale Kiro Dieume, Dusabe Jean Claude (c), Bizimana Ipthi Hadji, Avdel Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Sebagenzi Cyrille, Kambanda Emmanuel, Gloire Shabani Salomon, Useni Kiza Seraphin, Ndayishimiye Edouard na Niyitegeka Omar.
Abasimbura: Twagirumukiza Clément, Muneza Jacques, Dusabimana Christian, Iragire Saidi, Bugingo Emmanuel, Rachid Mapoli Yekini, Destin Malanda Exauce, Shema Jean Baptiste, Iradukunda Daniel na Niyonkuru Claude.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!