Rayon Sports yabatije Marines FC ‘Tarisisi’ ifata umwanya wa kane (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Ku matara y’i Nyamirambo, Rayon Sports yanyagiye Marines FC ibitego 6-1, iyibatiza ‘Tarisisi’ mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yari imaze imikino itatu nta ntsinzi, yakinnye uyu mukino idafite Rugwiro Hervé wari ufite amakarita atatu ndetse na Michael Sarpong wahagaritswe na FERWAFA kubera imyitwarire mibi.

Marines FC yaherukaga kwitwara neza muri derby y’i Rubavu iyihuza na Etincelles, yo yaburaga myugariro ngenderwaho Ndayisenga Clément wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric ku mupira w’umuterekano yateye ubwo yahanaga ikosa ryakorewe kuri Mugisha Gilbert.

Nyuma y’iminota ibiri, Iranzi Jean Claude yatsinze igitego cya kabiri ku makosa ya ba myugariro ba Marines FC barimo Nsengiyumva Irshad na Nsengiyumva Djafar ndetse ku wa 27, ashyiramo icya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Impinduka zakozwe na Rwasamanzi Yves, ubwo Muzerwa Amini yasimburaga Nishimwe Blaise na Ishimwe Fiston agafata umwanya wa Nsengiyumva Irshad, zatanze umusaruro, Marines FC igaruka mu mukino.

Marines FC yatsinze igitego ku munota wa gatatu w’inyongera mu gice cya mbere, gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muzerwa Amini.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick ku mipira yatakajwe akenshi n’ubwugarizi bwa Marines FC.

Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports igitego cya kane ku munota wa 56, Iragire Saidi atsinda icya gatanu ku wa 61 ku mupira yari ahawe na Runanira Amza.

Habura iminota 11 ngo umukino urangire, Rayon Sports yabonye igitego cya gatandatu cyatsinzwe na Omar Sidibé ku mupira watewe na Iranzi Jean Claude, ukurwamo n’umunyezamu Rukundo Protegène, ugarukira uyu Munya-Mali awushyira mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa kane n’amanota 15, irushwa amanota atatu na Police FC ya mbere mu gihe Mukura VS ya kabiri inganya amanota 17 na APR FC ya gatatu.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Mukura Victory Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu gihe Heroes FC yatsinzwe na Espoir FC ibitego 3-2.

Kiyovu Sports izakira APR FC mu mukino uzasoza iy’umunsi wa munani ku wa Gatanu saa 18:00 kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo
Abakinnyi ba Marines FC babanje mu kibuga
Rutanga Eric na Niyonkuru Sadjat bari abakapiteni bombi, bifotozanya n'abasifuzi
Iranzi yahushije uburyo bwari gutuma atsinda ibitego bitatu
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Rutanga Eric
Nizeyimana Mirafa atera umupira imbere
Nsengiyumva Djafar akuraho umupira n'umutwe
Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Iranzi ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina
Iranzi yahise aheka Mugisha Gilbert ku mugongo
Mirafa, Iranzi na Mugisha Gilbert bishimira igitego cya gatatu cya Rayon Sports
Rushema Chris na Nsengiyumva Irshad barwana ku izamu ryabo
Iradukunda Eric azamukana Niyonkuru Jean Aimée
Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino
Runanira Hamza wahuraga na Marines FC yavuyemo, yitwaye neza muri uyu mukino
Iranzi Jean Claude yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Iragire Saidi ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya gatanu
Iranzi ntiyoroheye abakinnyi ba Marines FC barimo Bizimungu Omar
Umunyezamu wa Marines, Rukundo Protegène ntiyahiriwe muri uyu mukino
Nsengiyumva Irshad agerageza kuzibira Bizimana Yannick
Mugisha Gilbert yahushije uburyo butandukanye
Umubyeyi wa Iranzi yari yaje kumuba inyuma kuri uyu mukino
Umuyobozi wa Tekinike wa Rayon Sports, Kayiranga Baptiste yarebye uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Iradukunda Eric acenga Niyonkuru Sadjat
Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves ntiyabyumvaga
Mugisha Gilbert yishimira igitego yatsinze muri uyu mukino
Mugisha ashimirwa na Iranzi Jean Claude
Iragire Saidi yatsinze igitego cya gatanu
Oumar Sidibé yishimira igitego cya gatandatu
Umutoza wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yitegereza uko abakinnyi be bitwara
Umutoza wungirije wa Marines FC, Hamdun, yageze aho aba ari we utoza

Amafoto: Uwihanganye Hardi & Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza