00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yababajwe n’ibyabaye ku mukino wayo na Bugesera FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 May 2025 saa 05:42
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yababajwe n’ibyabereye kuri Stade ya Bugesera, ku mukino wayihuje na Bugesera FC, ku wa 17 Gicurasi 2025 aho wahagaze ku munota wa 52 kubera umutekano muke.

Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, wari wahuje ikipe ishaka igikombe ndetse n’irwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ubwo Bugesera FC yari imaze gutsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 52, abafana batangiye gutera amabuye mu kibuga, abari bayoboye umukino bawuhagarika nyuma y’iminota isaga 15 yakurikiyeho.

Mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi, yavuze ko “ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, gukina mu mucyo no kubahana.”

Yakomeje igira iti “Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports burashimangira ubushake bwo gukorana n’inzego zibishinzwe zirimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bireba, mu gushakira hamwe ibisubizo byubaka Siporo.”

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yasabye ko “hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze mu rwego rwo gukumira ko ibisa n’ibyabaye byongera kubaho.”

Yijeje kandi gukomeza “gutanga umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru uzira amakemwa, ushingiye ku mucyo, ubufatanye n’iterambere rirambye.”

Imvururu zabaye kuri uyu mukino zasize hari abafana bagize ibibazo byatumye bajyanwa kwa muganga ndetse inzego zirimo Minisiteri ya Siporo zatangaje ko zigiye gukurikirana iki kibazo.

Kuri ubu hategerejwe umwanzuro uzafatwa na FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League kuri uyu mukino wahagaze utarangiye.

Umva inkomoko y’imvururu zabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports ntibemeranyijwe n'icyemezo cya Ngaboyisonga Patrick watanze penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Bugesera FC mu gice cya kabiri
Abafana ntibishimiye imisifurire, basaba abakinnyi kuva mu kibuga
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagiye guturisha abafana bamubera ibamba
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, asubira aho yari avuye nyuma y'uko abafana bari barubiye bamubereye ibamba
Imvururu zabaye kuri Stade ya Bugesera zasize hari abagize ibibazo, bajyanwa kwa muganga
Abafana bagize ibibazo bitandukanye
Ubwo abafana batahaga nyuma y'uko umukino wahagaze utarangiye

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .