00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports y’amasura mashya yatangiye imyitozo (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku wa Kabiri yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.

Imyitozo ya mbere yabereye mu Nzove, yitabiriwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle.

Yayobowe n’umutoza wungirije, Lomami Marcel mu gihe umutoza mukuru, Masudi Djuma, yasubiye mu Burundi gushyingura se witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe ba Rayon Sports barimo Nishimwe Blaise wifuzwaga cyane na APR FC, ariko amakipe yombi akaba yarananiranwe ku igurishwa rye.

Mu bakinnyi bashya bayitabiriye harimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Hari kandi n’abari mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri barimo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muntore Jean Pipi watsinzwe igeragezwa muri Yanga SC yo muri Tanzania, Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’ wakiniraga AS Muhanga.

Rutahizamu w’Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi bivugwa ko yabwiye Rayon Sports ko atazitabira akazi atabanje kwishyura amafaranga yasigawemo, Kwizera Olivier utemera amasezerano ivuga ko bafitanye na Nsengiyumva Isaac wamaze kumvikana n’iyi kipe, ntabwo bagaragaye mu Nzove.

Rayon Sports yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa karindwi.

Nizigiyimana Karim 'Mackenzie' (iburyo) ari mu bakinnyi babanje kugeragezwa
Niyigena, Muvandimwe, Habimana Hussein, Byumvuhore na Mujyanama Fidele bifotoza
Mackenzie ashobora kongera gukinira Rayon Sports yavuyemo mu 2015
Byumvuhore wakinaga muri Gasogi United (ibumoso) ari kumwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Ramb ndetse na Nishimwe Blaise
Mugisha François ‘Master’ yagarutse muri Rayon Sports yabayemo mbere yo kujya muri Bugesera FC
Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Mico Justin ni bamwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports
Nishimwe Blaise (iburyo) wifuzwaga na APR FC na Muntore Jean Pipi
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aganiriza abakinnyi ku myitozo ya mbere
Muvandimwe Jean Marie Vianney wakinaga muri Police FC, yakoze imyitozo ya mbere mu mwambaro wa Rayon Sports

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .