Rayon Sports y’amasura mashya yatangiranye imyitozo intego yo kwegukana Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere nyuma y’amezi arindwi yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Iyi kipe iheruka gutwara Shampiyona ya 2018/19, iri mu mwiherero guhera ku Cyumweru, aho abakinnyi bari kuba mu Nzove, akaba ari naho bakorera imyitozo ku kibuga cya SKOL.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, yari iya mbere ku mutoza Guy Bukasa wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga, avuye muri Gasogi United.

Yagaragayemo abakinnyi benshi bashya uhereye ku munyezamu Bashunga Abouba waguzwe muri FC Buildcon yo muri Zambia, abakinnyi b’inyuma barimo Niyigena Clément waguzwe muri APR FC na Mujyanama Fidèle wavuye muri Heroes FC.

Umunye-Congo Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United, Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega utarasinya amasezerano nyuma yo gutizwa na TP Mazembe, na bo bitabiriye iyi myitozo.

Mu bandi bitabiriye imyitozo ya mbere ya Rayon Sports harimo Mudacumura Jackson ‘Rambo’ waguzwe muri Heroes, myugariro Habimana Hussein na Sugira Ernest wavuye mu mwiherero w’Amavubi avuga ko yavunitse.

Umunyezamu Kwizera Olivier na kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, bari mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu gihe abandi batagaragaye ku myitozo ya mbere harimo Sekaman Maxime na Oumar Sidibé wari waragiye iwabo muri Mali.

Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports iyobowe na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yasuye abakinnyi kuri iyi myitozo.

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko “Bahize kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2020/21.”

Rayon Sports iracyafite iminsi yo kugura abandi bakinnyi kugeza tariki ya ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ndetse mu bategerejwe harimo rutahizamu w’Umunya-Mali Moussa Camara, wakabaye yarageze i Kigali mu cyumweru gishize, ariko asanganwa COVID-19.

Umutoza w'umunye-Congo Guy Bukasa yakoresheje imyitozo ya mbere muri Rayon Sports
Mugisha Gilbert uri mu bakinnyi bamaze igihe muri Rayon Sports, mu myitozo ya mbere
Umunyezamu Bashunga Abouba yagarutse muri Rayon Sports nyuma y'umwaka yari amaze muri Zambia
Mugisha Gilbert na Manace Mutatu bifotoza
Manace Mutatu mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports, yitegerezwa n'umutoza Guy Bukasa bavanye muri Gasogi United
Umunya-Côte d'Ivoire Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe, yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports
Rutahizamu w'umunya-Côte d'Ivoire Drissa Dagnogo atera umupira
Sugira Ernest wavuye mu Amavubi yaravunitse, yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Abagize Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports baganira n'umutoza Guy Bukasa
Abakinnyi n'abayobozi ba Rayon Sports bahize gutwara Shampiyona ya 2020/21
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, aganiriza abakinnyi ku myitozo ya mbere

Amafoto: Rayon Sports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .