Uyu mukino utangiza umwaka mushya w’imikino mu bagore, wabaye ku wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino watangiye utuje cyane ariko AS Kigali ihanahana umupira neza.
Ku munota wa 10, Rayon Sports yibye umugono AS Kigali, ku mupira muremure bateye, Kapiteni Nibagwire Sifa Grolia ananirwa kuwukuraho usanga Mary Chavinda atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 20, Gikundiro yakomeje gukina neza ariko imipira myinshi yateraga mu izamu ikajya hanze. AS Kigali yongeye gutuza ari nako inasatira cyane. Ku munota wa 34, yateye koruneri nziza, Iradukunda Calixte yishyura igitego cya mbere.
Ikipe y’Umujyi yagumye hafi aho, maze ku munota wa 39, Nguema Odette atsinda igitego cya kabiri ku mupira myugariro Mukantaganira Joselyne yahushije.
Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Gikundiro yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 62, Mukeshimana Dorotheé yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Mary Chavinda akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri.
Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino, maze ku munota wa 83, Rachael Muema Otola atsinda igitego cya gatatu.
AS Kigali yari yavuye mu mukino bigaragara yakomeje gusatirwa bikomeye ikiza izamu gusa.
Ku munota wa 87, Muhawenimana Hadidja yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports. Gikundiro yongeye kubona igitego cya gatanu cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine, ku munota wa 90+3.
Umukino warangiye Rayon Sports yanyagiye AS Kigali WFC ibitego 5-2 yegukana Igikombe cya Super Coupe mu Bagore.
Rayon Sports yegukanye igikombe yahembwe miliyoni 5 Frw, mu gihe AS Kigali WFC yahawe 3 Frw.
Uyu mukino wafunguraga umwaka mushya w’imikino mu bagore, aho Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 18 Ukwakira 2024.
Amafoto: Usabamungu Arsene & Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!