00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports y’Abagore yatangiye kwitegura Shampiyona

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Ibyumweru bibiri birashize, Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore itangiye imyitozo ikorera ku Kamonyi mu kwitegura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Itangizwa rya Rayon Sports Women Football Club ryatangajwe ku wa 8 Nyakanga 2022 ubwo Rayon Sports n’Uruganda rwenga Inzoga rwa Skol byashyiraga umukono ku masezerano y’imyaka itatu.

Muri aya masezerano afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw harimo n’amafaranga yagenewe ikipe y’abagore, nubwo ingengo y’imari izakoreshwa itarashyirwa hanze.

Icyo gihe byatangajwe ko usibye ikipe y’abagore, Rayon Sports iteganya no gutangiza irerero rizajya rikorera ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove muri Mutarama 2023.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, yabwiye IGIHE ko kuri ubu batangiye gutangaza abagize Ikipe y’Abagore ya Gikundiro, bahereye ku batoza.

Yagize ati “Mu kanya turatangiza gutangaza abatoza bazaba bayoboye ikipe. Mu cyumweru gitaha tuzatangira gutangaza n’abakinnyi.’’

Yasobanuye ko intego bafite ari ukwitwara neza mu mwaka wa mbere. Yakomeje ati “Intego dufite ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha. Ikipe izaza yose twiteguye guhangana na yo kandi ntitugomba kurenza umwaka mu cyiciro cya kabiri. Nitugera mu Cyiciro cya Mbere, urabyumva ko intego yacu igomba kuba ibikombe gusa.’’

Kugeza ubu hari abakinnyi bamaze kuvugana na Rayon Sports WFC ndetse yatangiye no gutekereza ku gushakira no hanze y’igihugu.

Ati “Nibidukundira tuzashyiramo n’abanyamahanga. Intego ntiwazigeraho udafite abakinnyi bari ku rwego rugufasha kuzigeraho. Turacyari kwisuganya. Turi kwitegura kare ngo dutyaze abakinnyi. Uko ubushobozi buboneka tuzagenda twongeramo abandi.’’

Rayon Sports ifite abakinnyi 18 bamaze kugera mu ikipe ndetse bakora imyitozo mu gihe abandi bakiri mu biganiro kugira ngo babasinyishe.

Iyi kipe mu kwitegura kare yatangiye gukina imikino ya gicuti ndetse ku wa 21 Nzeri 2022 yacakiranye na AS Kigali y’Abagore mu Bato mu mukino warangiye iwutsinze ibitego 2-1. Gikundiro y’Abagore yatsindiwe na Uwamahoro Kim na Dolce mu mukino wayo wabaye uwa mbere kuva yashingwa.

Rayon Sports Women Football Club itozwa na Dusange Sasha, wigeze kuba Umutoza wungirije muri Rayon Sports. Si mushya kuko yanakiniye iyi kipe, ananyura mu yandi arimo Nyanza FC.

Kugeza ubu amakipe 12 ni yo yasabye kwitabira imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bari n’Abategarugori ariko urutonde ntakuka ntiruremezwa. Biteganyijwe ko izatangira ku wa 8 Ugushyingo 2022.

Rayon Sports y’Abagore yinjiranye muri Shampiyona y'u Rwanda intego yo kwigarurira ruhago. Umukino wa gicuti uheruka kuyihuza na AS Kigali WFC yawutsinze ku bitego 2-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .