Uyu mukino wari utegerejwe cyane wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, umunsi Isi yose yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Umukino watangiye ugenda gake ariko Rayon Sports igerageza uburyo bufatika bw’ibitego.
Ku munota wa 22, Niyonshuti Emerance yazamukanye umupira neza atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 30, AS Kigali yatangiye gusatira bikomeye ishaka kwishyura ariko uburyo Uwase Zawadi yabonaga ntababubyaze umusaruro.
Mu minota 40, umukino wongeye gutuza ukinirwa cyane mu kibuga hagati kuko n’uburyo bw’ibitego bwari bwagabanyutse.
Ku munota wa 44, Zawadi yacomekewe umupira mwiza yisanga asigaranye n’umunyezamu Ndakimana Angeline bonyine, ateye ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko uvamo.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Gikundiro yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri. Ku munota wa 60, Mukeshimana Dorotheé yacomekeye umupira mwiza Peace Olga ariko ateye ishoti, umupira uca hejuru gato y’izamu.
Mu minota 70, Ikipe y’Umujyi yageragezaga gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko nk’ibisanzwe, Zawadi kureba mu izamu bikagorana.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ariko Kayitesi Alodie yabonaga uburyo bw’ibitego, umunyezamu Ndakimana Angeline akamubera ibamba.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 47.
Gikundiro ikomeje gukoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona mu gihe isigaje imikino ine ngo irangire.
AS Kigali itaritwaye neza uyu mwaka, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30 mu gihe ibura imikino itandatu.











Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!