00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports y’Abagore yaguze abarimo mushiki wa Mbirizi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis, Ntare Julius
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 09:12
Yasuwe :

Rayon Sports y’abagore yasinyishije Imanizabayo Florence, Nzohabonayo Neema na Judith Atieno Ochieng mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona.

Kuwa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022 nibwo Rayon Sports yerekanye ku mugaragaro abakinnyi batatu bashya barimo abanyamahanga babiri.

Iyi kipe nshya yasinyishije rutahizamu Imanizabayo Florence amasezerano y’umwaka umwe, imukuye muri AS Kigali WFC, umurundikazi Nzohabonayo Neema (Mushiki wa Mbirizi) wasinye umwaka umwe imukuye muri Onze Etoile Fc de Bujumbura.

Yasinyishije kandi Judith Atieno Ochieng imyaka ibiri, avuye muri Mathare y’iwabo muri Kenya.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye IGIHE ko intego ari ukugira ikipe ikomeye nka basaza babo.

Yagize ati “Turifuza gushyiramo imbaraga nk’izo dushyira mu ikipe y’abagabo kandi tukabashyigikira nk’uko dusanzwe tubikora. Turashaka kujya mu cyiciro cya mbere tugatwara ibikombe, tukazanasohokera igihugu. Ibyo turotera abahungu ni bimwe n’abakobwa.”

Uwayezu yamaze impungenge abibaza niba iyi kipe itaje kuba umuzigo cyane ko n’iya bagabo isanzwe igira ibibazo by’amikoro cyane.

Ati “Gushaka ni ugushobora ntabwo twazategereza igihe ubushobozi buzazira, dufite abafanyabikorwa.”

Kuwa gatanu Rayon Sports WFC kandi itegereje undi mukinnyi uzava muri Uganda.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore biteganyijwe ko izatangira tariki 8 Ugushyingo 2022, mu gice icyiciro cya mbere ari mu mpera z’icyumweru tariki 29 Ukwakira 2022.

Icyiciro cya kabiri cyungutse amakipe atanu mashya arimo Rayon Sports WFC, APR WFC, Gacuba WFC na Kabarondo WFC

Abakinnyi bashya bafata ifoto y'urwibutso na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean-Fidèle
Nzohabonayo Neema(Mushiki wa Mbirizi) yasinye umwaka umwe muri Rayon Sports
Imanizabayo Florence yerekeje muri Rayon Sports avuye muri AS Kigali
Judith Atieno Ochieng yasinye imyaka ibiri
Mbirizi Eric na Nzohabonayo Neema,abavandimwe bakinira Rayon sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .