00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports WFC yegukanye irushanwa ry’Umunsi w’Abagore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 March 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0, yegukana Igikombe cy’Umunsi w’Abagore. Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse no gusoza ukwezi kwahariwe abagore muri siporo.

Aya makipe yombi ni yo yatoranyijwe ko azakina uyu mukino kuko Rayon Sports WFC iyoboye Urutonde rwa Shampiyona ndetse ikaba yaregukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore ya 2024/25, mu gihe Indahangarwa WFC ari iya kabiri.

Rayon Sports WFC yahise yerekana ko ari ikipe nkuru, ku munota wa kabiri gusa w’umukino ihita ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Gikundiro Scolastique.

Iki gitego cyafashije Rayon Sports WFC gukina yitonze ndetse no kugumana umupira, nubwo uburyo bwo gushaka ibindi bitego bwari hasi, ndetse na Indahangarwa yabuze aho imenera ngo yishyure.

Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa WFC itabashije kwishyura, mu cya kabiri ikora impinduka ubwo Umutoza wayo Niyoyita Alice yakuragamo Mukahirwa Esperence agashyiramo Tuyishimire Henriette.

Muri iki gice kandi Rayon Sports WFC yabonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Rukia waherejwe umupira na Kapiteni wayo Mukeshimana Dorothée. Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Rayon Sports ndetse inegukana igikombe.

Uyu mukino kandi watanze amahirwe yo gutambutsa ubutumwa butandukanye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuko yemeye kwifashisha siporo kugira ngo “u Rwanda rwerekane ko umugore ari uw’agaciro koko.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yavuze ko gushyigikira umugore uwo ari we wese ari ikimenyetso cy’iterambere ry’igihugu.

Ati “Kugira ngo tubone neza aho iterambere ry’igihugu rigana ni uko tugaragaza neza ko umugore ashoboye, tukamushyigikira kuva akiri muto kugeza abaye mukuru kugira ngo agere ku byo yifuza.”

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ryari rikinwe, aho igikombe cyari gifitwe na AS Kigali WFC yari yagitwariye mu Karere ka Muhanga itsinze Inyemera WFC.

Abakinnyi Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Indahangarwa WFC yabanje mu kibuga
Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, Asuhuza abakinnyi mbere y'umukino
Umukino wabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .