Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, nyuma y’amasaha make abakinnyi ba Rayon Sports bageze muri iki gihugu cyahuriyemo ibyo muri CACAFA.
Agace ka CECAFA kagizwe n’amatsinda abiri, Gikundiro iri mu rya mbere hamwe na CBE FC yo muri Ethiopia, Yei Joints Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Kenya Police Bullets FC na Warriors Queens FC yo muri Zanzibar.
Mu mukino wa mbere Rayon Sports WFC ntabwo yahiriwe kuko yatangiye itsindwa kuko Senaf Wakuma ku munota wa mbere na Aregash Kalsa ku munota wa 42 bari bamaze kuyinjizamo ibitego bitatu.
Mu gice cya kabiri Aregash Kalsa yahise ashyiramo ikindi gitego ku munota wa 49 gusa abakinnyi ba Rayon Sports WFC binyara mu isunzu Ukwikunda Jeannette yishyura icya mbere ku munota wa 72.
Iki gitego cyasubije imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports WFC bituma nyuma y’indi minota 10 Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboy’ ayishyurira icya kabiri.
Umukino warangiye abakinnyi b’Umutoza Rwaka Claude batabashije kwishyura ibitego byose batakaza umukino ubanza bategereza ukurikiraho uzabahuza na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo ku itariki ya 21 Kanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!