Rayon Sports WFC yakinaga umukino wayo wa kabiri w’iyi mikino iri kubera muri Ethiopia, aho nyuma yo gutsindwa na CBE FC yo muri Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza, yasabwaga gutsinda Kenya Police Bullets FC ngo yongere amahirwe yo gukina imikino nyafurika ku nshuro ya mbere.
Iyi kipe ariko nk’uko byagenze ku mukino ubanza, yongeye gutsindwa igitego hakiri kare dore ko ku munota wa kane wonyine Purity Anyetu yari ahaye igitego iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya.
Abakobwa ba Rwaka Claude bagerageje kwishyura mu minota 86 yari isigaye mu mukino, gusa umunyezamu Mishi Mbaru ndetse n’umutambiko w’izamu ukomeza kubuza imipira ya ba rutahizamu bayo kwinjira mu izamu rya Kenya Police Bullets FC.
Gutakaza uyu mukino bivuze ko Rayon Sports yahise isezererwa muri iri rushanwa n’ubwo isigaje gukina umukino wa nyuma mu itsinda na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo.
Kugeza ubu, CBE FC yo muri Ethiopia ni yo iyoboye itsinda n’amanota atandatu, ikaba yahise ibona itike ya ½ cy’irangiza nyuma yo kunyagira Yei Joint Stars ibitego 4-0 mu mukino wabanje. Kenya Police Bullets FC ni iya kabiri n’amanota ane, mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa nyuma na 0 kuri 6.
Amakipe abiri mu itsinda ni yo azahita azamuka muri ½ cy’irangiza, mu gihe amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira akarere ka CECAFA mu mikino ya CAF Champions League izaba ikinwa ku nshuro ya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!