Uyu mutoza bigarutseho nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro anyagiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0.
Aganira n’itangazamakuru, Rwaka yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko ikeneye abakinnyi nka batanu bashya kugira ngo izabashe kwitwara neza mu Mikino Nyafurika.
Yagize ati “Dufite ikipe nziza ariko turacyakeneye abakinnyi kugira ngo ikipe yitware neza. Navuga ko hakenewe nk’abakinnyi batanu cyangwa batandatu kuko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo tuzabashe guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”
Umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Mbere wagendekeye neza cyane Rayon Sports dore ko yawutwaye Igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.
Ibi biyihesha itike yo kuzitabira Amarushanwa Nyafurika. Iyi kipe izaserukira u Rwanda mu mikino ya TOTAL Energies CAF Women’s Champions League Zonal Qualifiers iteganyijwe muri Kanama 2024.
Ikipe izasoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere (Zonal Winners) niyo yitabira Imikino ya Champions League nyirizina (TOTAL Energies CAF Women’s Champions League).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!