Rayon Sports vs Gasogi United: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mutarama 2020 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020, Rayon Sports irakira Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

Rayon Sports yakira uyu mukino, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 19.

Iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, iraza kuba idafite abakinnyi batandukanye kuri uyu mukino, barimo myugariro wo hagati, Kayumba Soter, iheruka gusinyisha imukuye muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Uyu mukinnyi ntabwo yemerewe gukina imikino ya Shampiyona y’u Rwanda mbere y’uko isoko mpuzamahanga ryo gukura abakinnyi rifungura tariki ya 15 Mutarama 2020, kimwe na rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire, Drissa Dagnogo.

Rayon Sports iraza kuba idafite kandi Mugisha Gilbert wavunikiye mu mukino wa gicuti yahuyemo na Karisimbi FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na myugariro Rugwiro Hervé wafunguwe ku wa Gatanu nyuma y’ibyumweru bibiri akurikiranyweho kujya muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umunya-Ghana Commodore Olokwei yatangiye imyitozo atinze muri iki cyumweru nyuma yo kubura igihe kinini muri iyi kipe mu gihe byitezwe ko Sugira Ernest wavuye muri APR FC abanzamo kuri uyu mukino, agafata umwanya wa Michael Sarpong werekeje mu Bushinwa.

Ku ruhande rwa Gasogi United, yo irakina ifite umunyezamu umwe, Cuzuzo Gaël, ni nyuma yo kwirukana abandi banyezamu babiri yari ifite (Isingizwe Patrick na Munezero Patrick) ndetse na Kwizera Olivier iheruka kugura akaba atemerewe gukina kuko na we yaguzwe muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe byaba ngombwa ko iyi kipe ikenera undi munyezamu, IGIHE yumvise amakuru y’uko Twagirimana Fulgence ukina nka myugariro, ari we ushobora kwitabazwa mu izamu.

Gasogi United iheruka kugurisha Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Félix muri AS Kigali, iraza kuba idafite kandi Ndikumana Trésor waguzwe muri AFC Leopards na we ufite ikibazo kimeze nk’icya bagenzi be baguzwe hanze.

Ubwo amakipe yombi yaherukaga guhura mu mikino ibanza ya Shampiyona, yaguye miswi, anganya ubusa ku busa.

Gahunda y’umunsi wa 16 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

  • APR FC 0-0 AS Kigali
  • Heroes FC 0-1 Bugesera FC
  • SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC
  • Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

  • Gicumbi FC vs Marines FC (Stade Mumena , 15:00)
  • Musanze FC Vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane , 15:00)
  • Sunrise FC vs Police Fc (Stade Golgotha, 15:00)
  • Rayon Sports vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:00)
Rayon Sports iraza kuba idafite abarimo Michael Sarpong wagiye mu Bushinwa
Byitezwe ko Sugira Ernest akina umukino wa mbere muri Rayon Sports
Umunyezamu Kwizera Olivier ntabwo aremerwa gukinira Gasogi United
Kayumba Soter na we ntiyemerewe gukina
Kayitaba Jean Bosco (7) ni umwe mu bakinnyi Gasogi United yagurishije
Myugariro wa Rayon Sports, Rugwiro Herve ntabwo akina uyu mukino nyuma yo kumara igihe kirekire atari mu ikipe
Drissa Dagnogo na we ntabwo aremererwa gukinira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .