Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi itarishyura Minnaert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwnada (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura agera kuri miliyoni 14 Frw ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert wayishinje kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubunyamabanga bwa FERWAFA bwageneye umuyobozi wa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, iyi kipe ibujijwe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri nibwo Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFAyateranye, isanga iminsi 60 yari yahaye Rayon Sports ngo ibe yamaze kwishyura kuva tariki ya 2 Nyakanga 2020, itarubahirijwe.

Ishingiye ku ngingo ya 61.c, y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, Komisiyo y’Imyitwarire yategetse ko “Rayon Sports idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Jacky Minnaert amafaranga yatsindiye.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uretse kubuzwa kwandikisha abakinnyi, Rayon Sports ishobora no kugorwa kwemerwa gukina Shampiyona ya 2020/21 kubera amadeni y’abantu benshi bayishyuza.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino wa 2020/21 mu Rwanda, uzatangira mu mpera z’Ukwakira.

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Rayon Sports ibujijwe kwandikisha abakinnyi mu gihe itararangiza kwishyura Ivan Minnaert
Rayon Sports yishyuzwa asaga miliyoni 14 Frw na Ivan Minnaert wayireze ko yamwirukanye binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .