Ku wa 16 Ukwakira 2024 ni bwo FERWAFA yandikiye amakipe yose y’abagabo yo mu Cyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’icya Gatatu, iyamenyesha ko kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro byatangiye uwo munsi.
Iti “Tubandikiye tubamenyesha ko kwiyandikisha bizatangira tariki ya 16 Ukwakira 2024 kugeza tariki ya 5 Ugushyingo 2024.”
Yongeyeho ko “ikipe yiyandikishije igomba kwishyura amafaranga ibihumbi 100 Frw kuri konti ya FERWAFA.”
Urutonde IGIHE ikesha FERWAFA rw’amakipe yiyandikishije mbere y’uko itariki ntarengwa irangira, ntirugaragaraho Ikipe ya Rayon Sports yatwaye iri rushanwa mu 2023.
Ku rundi ruhande, iyi kipe yo ivuga ko yiyandikishije ndetse ikubahiriza ibisabwa byose mu gihe cyagenwe aho yohereje ibaruwa yayo ku wa 28 Ukwakira saa Yine n’iminota icyenda.
Ni urutonde ruriho amakipe 10 yo mu Cyiciro cya Mbere, 13 yo mu Cyiciro cya Kabiri n’andi ane yo mu Cyiciro cya Gatatu.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yiyandikishije ni Bugesera FC, Mukura VS, Rutsiro FC, Marines FC, Gasogi United, Muhazi United, Musanze FC, Vision FC, AS Kigali na APR FC.
Amakipe y’Icyiciro cya Kabiri ni Intare FC, Ivoire Olympic, Interforce, Unity, Sina Gerard, Addax, UR FC, TsindaBatsinde, Nyanza FC, Esperance FC, Etoile de l’Est, Motard FC na AS Muhanga.
Ayo mu Cyiciro cya Gatatu ni Irakenewe FC, Nyabihu Young Boys, Ejoheza FC na Classic FC.
Police FC ni yo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1, ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2024/25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!