00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na Skol byasinye amasezerano y’arenga miliyari 1 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 July 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’Uruganda rwenga Inzoga rwa Skol mu gihe cy’imyaka itatu, afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw yitezweho kubaka ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’impande zombi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2022. Ibiyakubiyemo bizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko amasezerano yari asanzwe arangiye.

Ubusanzwe Rayon Sports na Skol byari bifitanye amasezerano yagombaga kugeza nibura mu 2023 kuko yavuguruwe muri Werurwe 2021.

Perezida wa Rayon Sports, Nduwayezu Jean Fidèle, yavuze ko ari umunsi udasanzwe ku buyobozi bw’iyi kipe n’abakunzi bayo kubera ko bongereye igihe bazamarana na Skol.

Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe mu mubano w’umuryango wa Rayon Sports na Skol Brewery. Turazirikana imyaka umunani y’ubufatanye hagati yacu. Ni amasezerano yagiye asinywa ndetse ay’imyaka itatu yari atararangira ariko kubera imikoranire myiza twiyemeje kuvugurura andi y’imyaka itatu iri imbere kugira ngo dukore ibyo ubuyobozi bw’impande zombi bwifuje gukora.”

Nduwayezu yavuze ko Rayon Sports ishaka gukomeza kubaka ikipe y’abagabo igakomera n’ubwo bifuza kwagura ibikorwa bakagira n’ikipe y’abagore n’iy’abana.

Yagize ati “Muri Mutarama umwaka utaha tuzashyiraho Academy izajya ikorera mu nzove, kuko dushaka gukora ibikorwa byimakaza umupira w’amaguru mu buryo bwa Kinyamwuga.”

Yashimye uburyo Skol ikomeje gufasha Rayon Sports mu bikorwa bitandukanye aho yagiye gukora ikibuga cyo mu Nzove mu buryo bugezweho burimo gushyiraho Tapis , uruzitiro n’amatafari ku buryo amakipe yose ya Rayon Sports azajya ahakorera nta kirogoya.

Yavuze ko nubwo hari ibitagendaga neza muri ibi bihe bishize ariko hari gutegurwa ibikorwa by’imishinga ikomeye ngo bongere kubaka Rayon Sports ikomeye.

Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Wulffaert Ivan, yavuze ko imishinga ikomeye ya Rayon Sports ariyo yatumye bongera ayo masezerano bari bafitanye kandi ko gukorana na yo biri mu ntego zo kubaka ikipe ikomeye.

Yagize ati “Mu kuri uyu munsi turasinya ikintu gituma twongera amasezerano y’imikoranire kugera nibura mu 2026. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatugejejeho imishinga migari y’uko bashaka kubaka ikipe mu buryo bwiza, tubona ari ingenzi kongera amasezerano yacu. Twasinyanye imyaka itatu. Tuzakomeza gukorana na Rayon Sports mu rugendo rwo kuyifasha kuba igihangange mu Rwanda.”

“Hari impamvu eshatu twizeye neza imishinga twagaragarijwe. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatweretse ko bukeneye kubaka umuryango aho kubaka ikipe. Buriya wakubaka ikipe ni byo binyuze mu kugura abakinnyi bahenze, abatoza, ukaba wanatwara ibikombe ariko nyuma y’umwaka umwe, ibiri ugatakaza ba bakinnyi bityo ugatakaza cya gitinyiro wari ufite. Dukeneye kubaka umuryango (club) aho kubaka ikipe.”

Biteganyijwe ko ayo masezerano azatangira kubahirizwa mu gihe umwaka wari usigaye ku masezerano impande zombi zari zisanganywe uzaba wageze ku musozo.

Mu buryo bw’amafaranga biteganyijwe ko Rayon Sports izahabwa nibura miliyoni 800 Frw naho andi akazagenda mu bikoresho bitandukanye.

Ubwo basinyaga amasezerano mu 2021, Rayon Sports yari yemerewe kujya ihabwa arengaho gato miliyoni 200 Frw ku mwaka.

Kuri iyi nshuro, nibura iyi kipe buri mwaka izajya ihabwa arenga miliyoni 330 Frw, bivuze ko arenga miliyoni 100 Frw yamaze kongerwa ku masezerano yari asanzwe.

Rayon Sports na Skol byasinye amasezerano y’arenga miliyari 1 Frw
Yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Nduwayezu Jean Fidèle n'Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Wulffaert Ivan
Aya masezerano azamara imyaka itatu, azageza mu 2026

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .