Rayon Sports na SKOL byasinyanye amasezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 600 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Werurwe 2021 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), bwavuguruye amasezerano yari asanzwe ku mpande zombi, aho amashya azamara imyaka itatu afite agaciro k’asaga miliyoni 600 Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ni bwo habaye umuhango wo kuvugurura amasezerano yari asanzweho, yagombaga kurangira mu 2022.

Uruganda rwa SKOL rutera inkunga Rayon Sports, rwari rusanzwe ruyigenera miliyoni 66 Frw ku mwaka, ayo akiyongeraho ibikoresho by’ikipe n’izindi serivisi zirimo ikibuga cy’imyitozo n’amacumbi.

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi, byumvikanye ko mu masezerano avuguruye azarangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23, SKOL izajya iha Rayon Sports asaga miliyoni 200 Frw ku mwaka.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Rayon Sports mu Nzove, Umuyobozi w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagize ati “Nk’uko mubizi ubufatanye hagati ya Rayon Sports na SKOL bwatangiye mu mwaka wa 2016, ni ukuvuga ko bumaze imyaka itandatu, uyu munsi tukaba twishimiye gutangaza ko ubu bufatanye bugiye gukomeza kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/23.”

Ubufatanye bushya bw’amasezerano yavugruwe uyu munsi buzajya butangwa mu byiciro bitatu birimo amafaranga, ibikoresho by’ikipe n’ibikorerwaremezo birimo n’ibibuga.

Byizewe ko Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 120 Frw, andi mafaranga akagenda mu bikoresho birimo imyambaro izajya itangwaho hafi miliyoni 25 Frw.

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL, Ivan Wullfaert, yavuze ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Ati “Hazaba kunguka ku mpande zombi, Rayon Sports izunguka ubufasha bw’amafaranga, SKOL yo izunguka ko abantu bakomeza kunywa ibinyobwa byacu.”

Yavuze ko kandi “Impande zombi zizakorana hagamijwe kugira icyerekezo kizima no gushyiraho umurongo mwiza n’imishinga y’ahazaza.”

Rayon Sports irambanye na SKOL

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports ikunzwe n’Abanyarwanda batari bake, yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL yari isanzwe itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Amasezerano y’impande zombi yemerera Rayon Sports kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Nko muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yamaze guhabwa agera hafi kuri ½ (hafi miliyoni 60 Frw) nyamara amasezerano avuguruye yari atarasinywa.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rwatangaga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo SKOL yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga 2019, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino. Kuri ubu hari ibikorwa byo kuyongera.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, Skol igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Ubwo Rayon Sports yasohokeraga u Rwanda muri CAF Champions League muri Kanama 2019, muri Sudani, SKOL yashyizeho itike y’indege ku mufana wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Hari kandi abafana 29 baguriwe amatike yo kurebera imikino Rayon Sports yakiriye mu manya y’icyubahiro mu mwaka w’imikino wa 2019/20 bitewe n’uko mu mwaka w’imikino wa 2018/19 barebye imikino yose iyi kipe yakinnye muri Shampiyona.

Rayon Sports na SKOL byasinyanye amasezerano afite agaciro k’asaga miliyoni 600 Frw mu myaka itatu
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle n'Umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert, mu muhango wo gusinya amasezerano avuguruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .