Uyu mukino watangiriye mu mvura nyinshi cyane ndetse byahise biba ngombwa ko abari bishyuye mu myanya isanzwe bahita birukira ahatwikiriye.
Ku munota wa karindwi, Moussa Camara yacomekewe umupira mwiza na Iraguha Hadji ariko uyu Munya-Mali ananirwa kuroba Umunyezamu Kimenyi Yves ngo afungure amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports.
Gikundiro yatangiye kwiharira umupira, gusa umukino ugakomeza gukinirwa hagati mu kibuga cyane.
Ku munota wa 18, Héritier Luvumbu yateye ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu.
Rayon Sports yari hejuru muri iyi minota yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira Luvumbu yacomekeye Joackiam Ojera, ariko awuhinduye imbere y’izamu habura uwukoraho ngo atsinde igitego.
Ku munota wa 30, Raphael Osaluwe yagize imvune ndetse asohoka mu kibuga arira, Umutoza Haringingo Francis amusimbuza Kanamugire Roger.
Ikipe yambara Ubururu n’Umweru yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe, ku mupira Luvumbu yateye kuri coup franc Mucyo Didier Junior awutera yigaramye uca hanze gato y’izamu.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga, habura ikipe ireba mu izamu ry’indi. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga nyinshi igice cya kabiri cyane ko mu minota itanu yacyo ya mbere yari imaze guhusha uburyo bubiri bwashoboraga kuvamo igitego.
Ku munota wa 61, Nkurunziza Félicien yasimbuye Ganijuru Elie, Mussa Esenu afata umwanya wa Moussa Camara.
Rayon Sports yongeye kuyobora umukino ariko uburyo bwinshi yageragezaga ku bakinnyi bayo nka Ojera, Luvumbu na Esenu ntibubyare umusaruro.
Mu minota ya nyuma Kiyovu yasatiriye bikomeye ariko uburyo bwinshi yabonaga ntibugire icyo bubyara.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, uba uwa munani Rayon Sports imaze idatsinda Kiyovu Sports, ndetse ni uwa kabiri wikurikiranya inaniwe kubonamo amanota atatu mbere yo gusura APR FC, tariki 12 Gashyantare 2023 mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Marines FC yatsinze Rwamagana City ibitego 3-2, Espoir FC yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1, Musanze FC inganya na Etincelles 0-0.
Umunsi wa 18 wa shampiyona wasojwe APR FC ikomeje kuyobora n’amanota 37, Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, AS Kigali na Rayon Sports zifite 33 na Kiyovu ku mwanya wa gatanu n’amanota 32.
Inkuru wasoma: Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mbere yo guhura na APR FC- Uko umukino wagenze (Amafoto)






















































































Amafoto: Ntare Julius
Video: Mugisha Dua
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!