Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yanditse ibaruwa mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe Kiyovu Sports yo yanditse muri iki cyumweru.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali ko igiye guterwamo ubwatsi bushya, bityo akaba agomba gushaka ahandi azerekeza.
Amakipe arebwa n’iki cyemezo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu "Amavubi".
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, yemeje ko amakipe abiri yanditse asaba kuzakirira imikino yayo i Muhanga.
Yagize ati "Yego Rayon Sports na Kiyovu zasabye kuzakirira imikino yazo hano. Ntabwo twabangira, tuzabasubiza bitarenze ejo.”
Biteganyijwe ko Akarere ka Muhanga kazasubiza aya makipe ku wa Kane, tariki 5 Mutarama 2023, mbere ya saa Sita.
Stade ya Kigali yafunzwe kugira ngo ivugururwe ndetse byitezwe ko iyo mirimo izihutishwa ku buryo bukomeye kugira ngo izakire umukino uzahuza abakanyujijeho bazitabira Inama ya FIFA izabera mu Rwanda muri Werurwe 2023.
Andi makipe nka Gasogi United na AS Kigali azajya yakirira kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!