Rayon Sports na Intare FC, Kiyovu Sports na AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro cyabayemo impinduka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, yasize AS Kigali ifite irushanwa riheruka izahura na Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports izahura na barumuna b’abakeba bayo, Intare FC.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) kiri i Remera.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko iri rushanwa ryagombaga gutangira muri uku kwezi, ariko rikaba ryarigijwe inyuma gato kubera imikino y’Igikombe cy’Intwari izaba hagati ya tariki ya 25 Mutarama n’iya 1 Gashyantare 2020.

Iyi tombola yasize umukino ukomeye uteganyijwe mu ijonjora rya mbere, uzahuza AS Kigali ifite igikombe giheruka hamwe na Kiyovu Sports zahuriye ku mukino wa nyuma mu gihe Mukura Victory Sports yatwaye igikombe cya 2018 izahura na Bugesera FC.

APR FC imaze kwegukana iri rushanwa kenshi, inshuro icyenda, izahura na Etoile de l’Est FC yo mu cyiciro cya kabiri mu gihe Rayon Sports ifite ibikombe umunani, izahura na barumuna ba APR FC, Intare FC.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze izaba tariki ya 4 n’iya 5 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11 n’iya 12 Gashyantare 2020.

Amakipe 12 azaba yakomeje kongeraho andi ane azaba yatsinzwe neza, ni yo azinjira muri tombora ya 1/8 kizatangira tariki ya 19 n’iya 20 Gashyantare mu gihe imikino yo kwishyura izaba muri Werurwe.

Bitandukanye no mu myaka yashize, aho Igikombe cy’Amahoro cyasozwaga tariki ya 4 Nyakanga, uyu mwaka iri rushanwa rizasozwa tariki ya 13 Kamena 2020 kugira ngo amakipe azaserukira u Rwanda amenyekane kare ndetse biyafashe kwitegura.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze:

  • Mukura VS vs Bugesera FC
  • Impeesa FC vs Etincelles FC
  • Musanze FC vs Police FC
  • AS Muhanga vs Interforce FC
  • Kiyovu Sports vs AS Kigali
  • Aspor FC vs Vision FC
  • Rwamagana City FC vs Gicumbi FC
  • Rutsiro FC vs Pépinière FC
  • APR FC vs Etoile de l’Est FC
  • Rayon Sports vs Intare FC
  • Gorilla FC vs Marines FC
  • Espoir FC vs Sunrise FC
AS Kigali ifite igikombe cy'Amahoro giheruka, izatangira irushanwa ry'uyu mwaka ihura na Kiyovu Sports bahuriye ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza