00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na AS Kigali zageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 3 May 2022 saa 05:25
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Ibitego bya Rayon Sports by’uyu byatsinzwe na Moussa Essenu ku munota wa 13 mbere y’uko Essombe Willy Onana ashyiramo ikindi ku munota wa 34.

Umukino ubanza wa ¼ cy’irangiza, Moussa Essenu yafashije Rayon Sports gutsinda Bugesera FC igitego 1-0.

Ku rundi ruhande, AS Kigali ibitse igikombe yageze muri 1/2 isezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Muri uyu mukino banganyije igitego 1-1.

Igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Malipangou Christian Théodore kuri penaliti yo ku munota wa 57.

AS Kigali yabonye igitego cyo kwishyura biciye muri penaliti yatewe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 58.

Ikipe ya AS Kigali yakinnye iminota itatu y’inyongera ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Mugheni Kakule Fabrice yujuje amakarita abiri y’umuhondo.

Rayon Sports imaze iminsi ihagaze neza mu kibuga, yungukiye mu gice cya mbere cy’umukino babonamo ibitego 2-0.

Muri iki gice, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Moussa Essenu ku munota wa 13 ahawe umupira na Essombe Onana na we watsinze ku munota wa 30.

Igitego cya Moussa Essenu cyavuye mu kubonana neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports hagati mu kibuga cyane Mugisha François.

Mugisha François Master wakinaga imbere y’abugarira yabashije guhuza neza bagenzi be bamuri inyuma n’abakina imbere.

Ikipe ya Bugesera FC yagize ikibazo cyo kuba Raphael Osaluwe Oliseh atagize umukino mwiza hagati mu kibuga nk’uwagombaga kuyobora bagenzi be.

Mu minota 25 ya nyuma, Niyigena Clement yagize ikibazo asimburwa na Habimana Hussein Eto’o mu mutima w’ubwugarizi.

Izindi mpinduka zabaye mu ikipe ya Rayon Sports, Mael Ndindjek yasimbuye Essombe Willy Onana mu kongera imbaraga mu busatirizi.

Kuri AS Kigali na Gasogi United, igice cya mbere cy’umukino cyabaye umwanya wo gusangira amahirwe ku mpande zombi kuko nta buryo bwinshi wabonetse.

Abakinnyi ba AS Kigali barimo Kalisa Rachid, Sarpong Michael na, Niyonzima Haruba Rukundo Denis bari baruhukijwe hahabwa amahirwe abandi.

Rutahizamu wa Gasogi United, Djibrine Hassan Ibrahim yagerageje gushaka nibura igitego cyatuma baruhuka banganya igiteranyo ntibamuhira.

Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André yakinaga uburyo bumufasha kugarira nk’uko asanzwe akina acungira ku bakinnyi benshi hagati mu kibuga.

Umutoza mukuru wa Gasogi United, Mbarushimana Shaban na we yakoze imibare imufasha gufunga hagati azanamo Tuyisenge Hakim Diemme udasanzwemo.

Igice cya kabiri, ikipe ya Gasogi United yabonye amahirwe hakiri kare, Armel Gyslain akorerwa ikosa na Ishimwe Christian ku munota wa 57.

Malipangou Théodore Christian yahise yinjiza neza penaliti ku munota wa 58 w’umukino, imibare itangira kuba myinshi kuri AS Kigali.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Yamini Salumu yakoreye ikosa Aboubakar Lawal bibyara penaliti yatewe neza na Shaban Hussein Tchabalala.

Abakinnyi ba AS Kigali bahise batangira gukinira ku mpamba binagera mu minota 25 ya nyuma ubona nta gitutu.

Haruna Niyonzima yasimbuye Niyibizi Ramadhan mu gihe Ndekwe Félix yasimbuwe na Sarpong Michael mu minota 20 ya nyuma.

Nyuma y’izindi mpinduka, abakinnyi ba AS Kigali barimo Aboubakar Lawal na Shaban Hussein Tchabalala bagiye bahusha uburyo bwari gutanga igitego.

Abakinnyi ba Gasogi United barimo Nsengiyumva Moustapha nyuma yo kubura uburyo, yasimbuwe na Rugangazi Prosper ku munota wa 75.

Nyuma gato nibwo Shaban Hussein Tchabalala watsinze igitego cya AS Kigali yasimbuwe na Kayitaba Bosco.

Iminota 90 imaze kuzura, itatu y’inyongera bayikinnye batuzuye kuko Mugheni Fabrice yeretswe ikarita itukura azira kuzuza imihondo ibiri. Bahita bongeraho iminota itatu.

Mugheni Kakule Fabrice ntazakina imikino ya 1/2 kubera ikosa yakoreye Malipangou Théodore Christian.

Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 irakomeza kuri uyu wa Gatatu, APR FC yakira Marines FC. Kuwa Kane, Police FC izakira Etoile de l’Est.

Rayon Sports yifuza byanze bikunze igikombe cy'Amahoro
Raphael Osaluwe Oliseh utahiriwe no hagati mu kibuga ha Bugesera FC
Mugisha F.Master yari yahuye na Bugesera FC yabereye kapiteni
Moussa Essenu yazonze ubwugarizi bwa Bugesera FC mu mikino ibiri
Kwizera Pierrot yari yagarutse hagati nyuma yo kuba atarakinnye umukino ubanza
Bugesera bari biyemeje gukuramo Rayon Sports ibatsindira kuri sitade yayo
Essombe Willy Onana yatsinze igitego kimwe anatanga umupira wabyaye ikindi, bimugira umukinnyi w'umukino
Rayon Sports yagaruye icyizere mu bafana bayo muri iri rushanwa ry'igikombe cy'Amahoro
Rayon Sports izahura n'ikipe izakomeza hagati ya FC Marines na APR FC bashaka itike y'umukino wa nyuma
Mu mikino ibiri Rayon Sports ihuyemo na Bugesera FC, Moussa Essenu yatsinzemo ibitego bibiri muri bitatu
Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie, umwe mu batuma abafana ba Rayon Sports bizera ko bishoboka
Rutahizamu w'umunya-Nigeria, Aboubakar Lawal arashaka gukora amateka yo gusohokana na AS Kigali yayifashije gutwara igikombe
Myugariro wa AS Kigali, Iradukunda Ally wavuye muri Vision FC
Mugheni Kakule Fabrice yahawe ikarita itukura akaba azemererwa gukina mu kwishyura muri kimwe cya kabiri
Malipangu Christian ukomoka muri Republique Centre Afrique ni umwe mu bagoye AS Kigali
Ishimwe Christian ukina inyuma ahagana ibumoso muri AS Kigali (wambaye icyatsi) ari mu bakinnyi bafite amanota yo guhamagarwa mu Mavubi
Kaneza Augustin yari afite akazi ko gufata Bavakure Ndekwe babanye muri Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .