00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports na APR FC zizahura ku munsi wa 3! Ingengabihe ya shampiyona 2024/25 yasohotse

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 July 2024 saa 04:53
Yasuwe :

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, tariki 14 Nzeri 2024 ukaba uzakirwa na Gikundiro, mu gihe uwo kwishyura uri tariki 26 Mata 2025, ku Munsi wa 27 wa Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024, ni bwo Rwanda Premier League ishinzwe kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yashyize ahagarara uburyo amakipe azahura mu mwaka w’imikino mushya wa 2024/25.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka na Police FC, ntizizakina umukino ubanza kubera ko zizaba ziri mu mikino Nyafurika, aho APR FC izasura Azam FC yo muri Tanzania muri CAF Champions League, mu gihe Police FC izakina na CS Constantine yo muri Algerie muri CAF Confederation Cup.

Ku Munsi wa Mbere, Rayon Sports izahura na Marines FC, tariki 17 Kanama, mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda, iminsi ibiri nyuma y’uko Gorilla FC na Vision FC zizaba zafunguye Shampiyona ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama 2024.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, tariki 14 Nzeri 2024, aho Gikundiro ari yo izawakira kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri.

Umukino wo kwishyura uzakirwa n’Ikipe y’Ingabo uteganyijwe ku Munsi wa 27 wa Shampiyona tariki 26 Mata 2025.

Indi mikino ikomeye iri hafi ni uwo Police FC izakiramo Kiyovu Sports, ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona, tariki 19 Nzeri 2024.

Tariki 22 Nzeri 2024, APR FC izakira Kiyovu Sports, ku Munsi wa Kane wa Shampiyona. Ni mu gihe abakeba b’igihe kirekire ari bo Rayon Sports na Kiyovu Sports bazahura ku Munsi wa Cyenda wa Shampiyona, tariki 2 Ugushyingo 2024, saa Moya kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa Stade Amahoro.

Imikino ibanza izasozwa tariki ya 23 Ukuboza, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe kuzatangira kuya 17 Mutarama 2025.

Iyi Shampiyona igiye gukinwa hashakishwa ushobora gusimbura APR FC akeguka igikombe imaze imyaka itanu yikurikiranya yarihariye.

Gahunda yose y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona

Ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama

Gorilla FC vs Vision (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
Bugesera vs Amagaju (Bugesera Stadium, 15:00)
Mukura vs Gasogi United (Stade Huye, 15:00)

Ku Gatanu, tariki ya 16 Kanama

Kiyovu Sports vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium, 15:00)

Ku wa Gatandatu, tariki 17 Kanama

Rayon Sports vs Marines FC (Kigali Pelé Stadium, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama

Musanze vs Muhazi (Stade Ubworoherane, 15:00)

Ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama

APR FC vs Rutsiro (Kigali Pelé Stadium, 15:00)
Etincelles vs Police FC (Stade Umuganda, 15:00)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .