Rayon Sports na APR FC zishobora gufatirwa ibihano

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Mata 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Rayon Sorts FC na APR FC zishobora gufatirwa ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma y’uko abafana ku mpande zombi barwanye ndetse abakinnyi ba APR FC bagasagarira abasifuzi ku mukino wahuje amakipe yombi ku wa Gatandatu.

Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera kuri penaliti. Umukino ukirangira, abafana ku mpande zombi bateranye amacupa n’ibindi bari bafite. Abakinnyi ba APR FC ntibumvaga uburyo umusifuzi Mutuyimana Dieudonné yemeje ko habayeho ikosa rya penaliti, basagarira abasifuzi umukino urangiye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko FERWAFA itegereje raporo ya komiseri w’umukino n’iya komisiyo ishinzwe umutekano ku kibuga kugira ngo igire icyo ibikoraho.

Ati «Twarabibonye, ariko dutegereje raporo za komiseri n’abashinzwe umutekano kuko akenshi igikorwa nk’iki kiba kireba abashinzwe amarushanwa n’abashinzwe umutekano. Nituzibona nibwo tuzamenya icyo twabikoraho bitewe n’uko zizaba zimeze.”

Bonnie Mugabe yavuze ko FERWAFA yamaganye igikorwa cy’imirwano cyaranze abafana, abibutsa ko umupira w’amaguru atari intambara.

Ati « Uretse no mu Rwanda no ku Isi hose mu mupira w’amaguru abantu bagomba kumenya ko atari intambara. Biriya twarabyamaganye, ntabwo ari igikorwa cyakagombye kuranga abakunzi b’imikino.”

Izi raporo zishobora gutangwa kuri uyu wa Mbere dore ko mu mpera z’icyumweru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda badakora kandi akaba ari na bwo uyu mukino wabaye.

IGIHE ifite amakuru ko hagendewe ku itegeko rigenga amarushanwa muri Ferwafa kuko hatarashyirwaho itegeko ryihariye rijyanye n’umutekano ku kibuga, hahanwa amakipe abafana bayo bagize uruhare mu mirwano mu gihe nyuma yo gusesengura raporo ya komiseri, abasifuzi, abakinnyi cyangwa abatoza na bo bashobora gufatirwa ibihano bitewe n’uburyo bitwaye ku mukino.

Umukino waherukaga kugaragaraho umutekano muke ku kibuga ni uwa Sunrise FC na Rayon Sports mu ntangiriro za shampiyona, aho umufana wa Sunrise FC yinjiye mu kibuga akarwana n’uwari rutahizamu wa Rayon Sports; Bimenyimana Bonfils Caleb.

Icyo gihe Sunrise FC yahanishijwe gukina umukino wakurikiyeho nta bafana ifite ku kibuga. Ku bijyanye no gusagarira abasifuzi, abakinnyi cyangwa abatoza bakunze guhabwa ibihano ku giti cyabo.

Umutoza wa Police FC, umunya-Zambia Albert Mphande, aherutse guhabwa ibihano by’amezi ane azira gushaka gukubita umusifuzi. Ku ruhande rw’abasifuzi, Ngabonziza Jean Paul ni we musifuzi uheruka guhagarikwa na FERWAFA nyuma yo gusanga yakoze amakosa mu mukino, ubwo yangaga igitego Etincelles yatsinze Rayon Sports, agahagarikwa imikino ine mu kwezi gushize.

Abakinnyi ba APR FC ntibishimiye imisifurire ku wa Gatandatu
Abasifuzi bakuwe mu kibuga na Polisi y'igihugu
Buri wese yakubitaga mugenzi we icyo yabonaga hafi
Imvururu z'abafana zishobora gutuma amakipe yombi ahanwa
Polisi y'igihugu yagerageje gutatanya abafana ku mpande zombi ariko byari bigoye ko barekeraho gushyamirana
Umukino wasojwe n'imirwano y'abafana ku mpande zombi
Visi Perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga yasabye abafana ba APR FC gutuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza