Rayon Sports na APR FC mu makipe ashobora guhanwa na FERWAFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Amakipe arimo Rayon Sports na APR FC ashobora gufatiwa ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’uko yakinnye imikino ya gicuti atabifitiye uruhushya.

Mbere y’uko amakipe atangira imyitozo, yasabwe na Minisiteri ya Siporo kujya asaba uruhushya binyuze muri FERWAFA, akaba ari nako bigenda no ku mikino ya gicuti ateganya kubera ibi bihe bya Coronavirus.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko amakipe yarenze kuri aya mabwiriza agakina imikino ya gicuti atarasabye uruhushya, agiye gufatirwa ibihano.

Ibi bije nyuma y’uko Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti wayihuje na Alpha FC ku wa Gatandatu, nta ruhushya yasabye rwo kuwukina, ndetse bikarangira witabiriwe n’abafana batari bake bawurebeye hanze y’uruzitiro rw’ikibuga cyo mu Nzove.

Uyu mukino wamaze iminota 70 gusa, wahagaze nyuma y’uko inzego za Minisiteri ya Siporo na FERWAFA zihamagaye ubuyobozi bwa Rayon Sports busaba ko uwo mukino uhagarikwa.

Mu gihe bitamenyerewe ko abakozi ba FERWAFA bakora ku wa Gatandatu, kuri uwo munsi FERWAFA yahise yandikira amakipe yose ibaruwa iyibutsa ko akwiye kubahiriza amabwiriza yahawe mbere yo kwemererwa gusubukura imyitozo, ndetse akayimenyesha umuntu uzajya ubazwa ibijyanye na byo.

Yagize iti “Byumwihariko turabasaba ibi bikurikira: Gusaba uburenganzira igihe cyose mwifuza gukina umukino wa gicuti. Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe, nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA.”

Bivugwa ko mu mikino itandatu ya gicuti APR FC imaze gukina, harimo imwe itigeze isabira uruhushya rwo gutegura nubwo yari yahawe uruhushya rwo gukina na Minisiteri ya Siporo, ku wa 22 Ukwakira 2020.

Kugeza ubu amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere amaze gukina imikino itandukanye ya gicuti, yitegura amarushanwa atandukanye ya FERWAFA azatangira mu minsi iri imbere.

Ku wa Gatanu nibwo hazatangira imikino ya playoff yo gushaka amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda wa 2020/21, uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Rayon Sports iri mu makipe ashobobora gufatirwa ibihano nyuma yo gukina na Alpha FC hatarasabwe uruhushya rwo gukina umukino wa gicuti
Uyu mukino warebwe n'abatari bake bari hanze y'uruzitiro, wahagaritswe ku munota wa 70
FERWAFA ishobora guhana amakipe aheruka gutegura imikino ya gicuti adasabye uruhushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .