Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 21 Kanama wandikiye Ferwafa uyibwira ko ikibazo cya Moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium kitari cyakemuka bityo ko umukino wagombaga kuhabera kuri uyu wa Gatanu hagati ya Rayon Sports na Amagaju Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba utaba.
Umujyi wa Kigali wibukije iri shyirahamwe ko mu nama yabaye muri Werurwe uyu mwaka, bari bemeranyije ko nta mikino izajya ibera kuri Kigali Pelé Stadium mu masaha y’umugoroba, kubera ko Moteri yo kuri iki kibuga ifite ikibazo gituma amatara yayo adatanga urumuri ruhagije.
Amakuru ava muri Rayon Sports ni uko iby’iyi baruwa yabimenye kuri uyu wa Kane ubwo batumizwaga mu nama kuri Ferwafa, gusa ikaza gutungurwa na yo kubera ko iki kibuga yaherukaga kucyakiriraho AZAM mu mukino wa gicuti wakinwe ku masaha y’ijoro kandi yari yagihawe n’Umujyi wa Kigali.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko kugeza ubu batari babwirwa igihe umukino n’Amagaju uzakinirwa, kuko ku ikubitiro Ferwafa yari yasabye ko washyirwa kuwa Gatanu Saa Cyenda, ariko iyi saha hari umukino wa Gasogi na Marines kuri iki kibuga.
Umuyobozi wa Gasogi United we ntakozwa ibyo kwimurirwa umukino kandi nta cyabaye.
Rayon Sports yabwiye Ferwafa ko yareka umukino ugashyirwa ku wa Gatandatu saa Cyenda, gusa na bwo Ferwafa ivuga ko bitakunda ko hategurwa umukino wa Shampiyona mu mujyi umwe n’uwo CAF yateguyemo umukino cyane ko kuri uwo wa Gatandatu APR FC izaba ikina na AZAM kuri Stade Amahoro mu mukino wo uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Gikundiro cyo kimwe n’andi makipe yakirira imikino kuri Kigali Pelé Stadium, yari yasabwe kwishyura Miliyoni eshatu zo kwemererwa kuyihabwa ndetse akajya atanga 11% by’amafaranga yinjiye bivuye ku 8%, aho yabwiwe ko ari ukugira ngo hagurwe ibikoresho bishya harimo n’iyi Moteri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!