Icyumweru cyo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza kizatangira tariki ya 2 Nzeri 2029 gisozwe ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri ahazakinwa umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports FC na Mukura VS muri gahunda isanzwe ya Gikundiro ku Ivuko.
Muri iki cyumweru, Akarere ka Nyanza kateguye imurikabikorwa ry’Umuco n’Amateka y’uyu Mujyi aho Rayon Sports na yo izaba imurikwa nk’umwe mu mishinga y’indashyikirwa yavukiye muri Nyanza muri iyi myaka 125 ishize.
Uretse Rayon Sports, iki cyumweru kizarangwa no gusura ahantu ndangamurage, kugendera ku magare mu Mujyi wa Nyanza ndetse no gukina imikino gakondo bizabera ku Ngoro y’Abami ibarizwa muri uyu Mujyi mu Rukari.
Icyumweru cy’isabukuru kizasozwa n’umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, Saa Cyenda kuri Stade ya Nyanza aho Gikundiro yashingiwe.
Umujyi wa Nyanza washinzwe n’Umwami Yuhi V Musinga mu mwaka wa 1899 ahita anawugira Umurwa Mukuru w’Ubwami bw’u Rwanda.
Kuva ubwo abandi bamukurikiye bagiye batura muri uwo Mujyi aho ikibuga cya Nyanza kizanaberaho umukino bivugwa ko cyashyizweho n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!