Rayon Sports izongera guhura na AS Kigali muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2019 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports izongera guhura na AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ni nyuma y’uko amakipe yombi yongeye gutomborana muri 1/2. Undi mukino uzahuza Police FC na Kiyovu Sports mu cyumweru gitaha.

Tombora y’uburyo amakipe azahura muri ½ yabereye ku Mumena kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na Intare FC ibitego 2-2, ikayisezeera ku bitego 5-2 mu mikino yombi.

Kiyovu Sports yatomboye guhura na Police FC, yo yasezereye Etincelles muri ¼, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, Ikipe y’Abashinzwe Umutekano igakomeza ku bitego 4-2 kuko yari yatsinze umukino ubanza wabereye i Rubavu ku bitego 2-0.

Undi mukino wa ½ uzahuza AS Kigali yasezereye Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu na Rayon Sports yakuyemo Gicumbi FC. Amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ndetse azarikinamo imikino ine hagati yayo kuko yari yanahuye mu ijonjora ry’ibanze, Rayon Sports igasezerera AS Kigali kuri penaliti 4-2 nyuma yo gutsindana igitego 1-0 muri buri mukino.

Rayon Sports ifite iri rushanwa inshuro icyenda, irashaka gutwara ibikombe byombi uyu mwaka nyuma yo kwegukana shampiyona ya 2018/2019 mu gihe AS Kigali ishaka kwisubiza Igikombe cy’Amahoro yegukanye mu 2013.

Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro mu 2015 na yo izaba ishaka kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kabiri mu gihe Kiyovu Sports ari yo kipe igeze muri ½ uyu mwaka itazi uko iri rushanwa rimeze kuva ryitwa Igikombe cy’Amahoro, kuko iryo iheruka Igikombe icytwaga icy’Igihugu mu 1993.

AS Kigali izakira Rayon Sports mu mukino ubanza uzaba ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, naho Kiyovu Sports yakire Police FC bukeye bwaho, tariki ya 27 Kamena 2019. Imikino yo kwishyura izaba nyuma y’iminsi itatu habaye umukino ubanza.

Ikipe izegukana iri rushanwa izabona itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019/20 mu gihe ryazatwarwa na Rayon Sports, hazasohoka APR FC yabaye iya kabiri muri Shampiyona. Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 4 Nyakanga 2019, umunsi wahujwe n’ibirori byo kwizihiza ukwibohora.

Tombora y'uburyo amakipe azahura muri 1/2 yasize Rayon Sports izongera guhura na AS Kigali
Muri buri cyiciro cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2019 hagiye hakorwa tombora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza