Muri Nzeri uyu mwaka, ni bwo Akarere ka Nyanza kari gutegura ibirori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mujyi washinzwe mu 1899 ahateguwe ibikorwa bitandukanye hagati y’amatariki ya 2-8 Nzeri 2024.
By’umwihariko ibirori nyamukuru biri tariki ya 7 Nzeri ari na bwo hateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru.
Uyu mukino, uzakinwa n’ubundi muri gahunda ya “Gikundiro ku Ivuko”, aho ikipe ya Rayon Sports isanzwe isubira Nyanza gufatanya n’ubuyobozi mu bukangurambaga butandukanye, gusa kuri ubu bikazajyana n’ibirori byo kwizihiza isabukuru nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Erasme, Ntazinda Erasme, yabitangarije IGIHE.
Ati “Ni byo mu Karere kacu turi gutegura ibirori by’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ubayeho aho twateguye n’umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na Mukura VS.”
“Rayon Sports ni umwe mu bafatanyabikorwa bacu dusanzwe dukorana kandi tuzaguma gukorana kuko idufasha byinshi mu bukangurambaga, natwe tukagira ibyo tuyigenera nubwo umuntu yavuga ko bidahambaye.”
Mayor Ntazinda yabwiye IGIHE ko Rayon Sports ari kimwe mu birango by’Akarere ka Nyanza aho uretse kuba yarahashingiwe, na benshi mu bakinnyi bayikiniye kuva hambere bavuka muri kano Karere.
Rayon Sports na Mukura VS zari zateguye umukino wa gicuti wari bubere i Huye gusa uza kuburizwamo nyuma y’uko Ferwafa itangaje ko utakinirwa rimwe n’uwa Super Coupe ikipe ya Police yatsindiyemo APR FC kuri penaliti tariki ya 10 Kanama.
Buri mwaka, ikipe ya Rayon Sports itegura igikorwa cyo gusubira ku ivuko aho yavukiye, aho ihakorera ibikorwa bitandukanye bisozwa n’umukino wa gicuti. Umwaka ushize, Gikundiro nk’uko bayita yari yahatsindiye El Merreikh yo muri Sudani igitego 1-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!