00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports izahabwa menshi! Ibyo wamenya kuri ’Made in Rwanda Cup 2022’

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 03:25
Yasuwe :

Ku ikubitiro amakipe ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize ni yo yifuzwaga ngo azitabire Irushanwa rya ‘Made in Rwanda Cup 2022’, ariko byarangiye APR FC na AS Kigali zitabonetse.

APR FC ifite imikino ya shampiyona itarabereye igihe irimo uzayihuza na Bugesera FC, naho AS Kigali iri mu mikino Nyafurika, CAF Confederation Cup, aho izakira Al Nasr yo muri Libya. Zasimbuwe na Mukura Victory Sports et Loisirs na Musanze FC, zasoje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.

‘Made in Rwanda Cup 2022’ ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, RSB.

Iyi mikino iteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 7 Ukwakira 2022, aho Kiyovu Sports izahura na Mukura VS saa Kumi, mu gihe Rayon Sports izakina na Musanze FC saa Moya n’Igice.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2022, uzabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Mbere y’uko iri rushanwa rikinwa hari iby’ingenzi warimenyaho birimo ibihembo bizatangwa, amategeko azarigenga, ibijyanye n’imyinjirize n’ibindi.

  Rayon Sports izinjiza amafaranga menshi

Amakipe yitabiriye ‘Made in Rwanda Cup 2022’ azagabanywa amafaranga azinjira mu yo abafana bazishyura kuri stade.

Amafaranga azinjira ku kibuga azavaho azahabwa abagurisha amatike, ayo kugikodesha n’agenerwa Ferwafa, hanyuma andi agabanywe amakipe mu buryo bwumvikanyweho.

Mu mikino ya ½, Rayon Sports ni yo izabona benshi, angana na 30%, Kiyovu Sports ibone 27%, mu gihe Mukura Victory Sports na Musanze FC zizagenerwa 21.5%.

Biteganyijwe ko amakipe azagera ku mukino wa nyuma azahabwa 30% mu mafaranga azinjizwa ku kibuga binyuze mu matike, mu gihe azahatanira umwanya wa gatatu azagenerwa 20%, buri yose.

  Amategeko azakurikizwa ni aya Ferwafa

Muri ‘Made in Rwanda Cup 2022’ hazakurikizwa amategeko asanzwe agenga amarushanwa ategurwa na Ferwafa.

Muri iri rushanwa hazifashishwa abakinnyi basanzwe bafite ibyangombwa bibemerera gukina, abanyamahanga ni batanu bemewe kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18.

Amakipe yemerewe gukoresha abakinnyi bashya bayinjiyemo nk’abigenga [free agent] kuko itegeko ryemera ko basimburanya amakipe nyuma y’ifungwa ry’isoko ry’igura n’igurisha.

Aha nko muri Kiyovu Sports, izemererwa gukinisha myugariro Nsabimana Aimable uheruka kuyerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.

  Ibiciro ni ibisanzwe

Kwinjira ku mikino ya ‘Made in Rwanda in Rwanda Cup 2022’, umuntu azasabwa kwishyurira rimwe hanyuma arebe imikino yombi.

Itike ya make yashyizwe ku 2000 Frw ahasanzwe, ahasakaye ni 5000 Frw mu gihe VIP ari 20.000 Frw.

  Ibihembo bizatangwa

Ikipe izegukana igikombe cya ‘Made in Rwanda Cup 2022’ izahabwa miliyoni 5 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 4 Frw, iya gatatu izafata miliyoni 3 Frw mu gihe iya kane izatahana miliyoni 2 Frw.

Irushanwa ryitiriwe Made in Rwanda rizakinwa hakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda gukunda ibikorerwa iwabo no guharanira ko biba byujuje ubuziranenge.

‘Made in Rwanda Cup 2022’ yateguwe na RSB muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge, kuri kwizihizwa hakorwa ibikorwa bitandukanye ku wa 14 Nzeri-14 Ukwakira 2022.

Rayon Sports na mukeba wayo Kiyovu Sports zishobora guhurira ku mukino wa nyuma mu Irushanwa “Made in Rwanda Cup 2022”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .