Mitima Isaac wari umaze imyaka itatu muri Rayon Sports, yemeje ko yasinye umwaka umwe muri iyi kipe yazamutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize.
Uyu wari umaze iminsi atagaragara muri Rayon Sports, yari yabanje gusaba iyi kipe ko yamurekura kuko yiboneye indi kipe bivugwa ko yamukubiye gatanu umushahara, gusa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubanza kugira impungenge ko ashobora kwerekeza muri mukeba.
Aba bamusabye ko amafaranga yashakaga kubaha ngo bamuhe “ibaruwa imurekura” byakoherezwa n’iyo kipe agiyemo, ariko biciye mu biganiro na yo, birangira amakipe yombi yemeranyijwe ko uyu myugariro agurwa ibihumbi 13$.
Aya madorali angana na Miliyoni 17 mu manyarwanda, ntabwo ari yo yonyine ikipe ya Rayon Sports ihawe, dore ko na Mitima Isaac yemeye guhara Miliyoni Eshatu iyi kipe yari imusigayemo muri Miliyoni 18 yari yayisinyiyemo amasezerano y’imyaka ibiri muri 2023.
Ibi bivuze ko muri rusange ikipe ya Rayon Sports yahawe agera kuri Miliyoni 20 Frw kuri Mitima Isaac wari usigaranye umwaka umwe w’amasezerano.
Umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko bategereje ko aya mafaranga agera kuri Banki ngo bemere kurekura uyu wari myugariro wabo.
Iyi kipe y’i Nyanza yamaze gusimbuza uyu myugariro, isinyisha Abanya-Sénégal babiri bakina kuri uwo mwanya barimo Youssou Diagne myugariro w’imyaka 27 wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc na Omar Gningue wari Kapiteni wa AS Pikine yo muri Sénégal.
Mitima yari amaze imyaka itatu muri Rayon Sports kuko yagezemo mu 2021, avuye muri Sofapaka FC yo muri Kenya.
Uyu myugariro wo hagati w’imyaka 26, yazamukiye muri Intare FA, ayivamo yerekeza muri Police FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!