Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi batatu barimo Umunye-Congo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko mu bakinnyi bagera kuri 41 iyi kipe ifite uyu munsi, isigaje kongeramo batatu mbere y’uko umwaka utaha w’imikino wa 2020/21 utangira.

Mu gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku Ruyenzi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoranye umwiherero n’abakinnyi n’umutoza mushya Guy Bukasa kugira ngo bategure umwaka utaha w’imikino.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 41 batarimo Kayumba Soter bivugwa ko ashobora kuva muri Rayon Sports, ariko ubuyobozi buvuga ko yari yamenyesheje impamvu atari buboneke.

Munyakazi Sadate yavuze ko mu bakinnyi bose ikipe ifite, abagera kuri 25 ari bo bazashakirwa ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports mu mwaka utaha.

Yakomeje avuga ko kandi iyi kipe isigaje kongeramo abakinnyi batatu barimo Sugira Ernest uzarekurwa na APR FC ndetse n’undi mukinnyi uzava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Nibo tuzakoresha uretse abakinnyi babiri cyangwa batatu tuzongeramo, twamaze kugura, barimo umukinnyi uzava i Burundi ndetse n’undi mukinnyi uzava muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, abo tukaba twararangizanyije ibiganiro nabo.”

“Abandi ni abasanzwe biyongeraho Sugira, turi kuganiriza APR kugira ngo yongere imudutize undi mwaka. Navuga ko ari abo batatu duteganya kuba twakongeramo.”

Sugira Ernest wamaze kumvikana na Rayon Sports umwaka umwe ushobora kongerwa ndetse akaba yifuzwa n’ikipe yo muri Maroc, ntabwo yitabiriye uyu mwiherero kuko hari ibitarakemuka birimo no kubanza kuvugana na APR FC izatanga urupapuro rumurekura.

Rayon Sports iheruka kugura Umurundi Nihoreho Arsènemu gihe bivugwa ko yumvikanye na Bola Bola Lobota Emmanuel, Gasogi United ivuga ko ari uwayo.

Agaruka ku byavugiwe mu mwiherero, Munyakazi Sadate yavuze ko babwiye abakinnyi ko batangira kwitegura umwaka utaha w’imikino kuko mu gihe gito bazahamagarwa bagatangira akazi.

Ati “Twari tumaze amezi atanu tudahura n’abakinnyi, twagombaga guhura kugira ngo twongere dusabane, tugire umwuka w’ikipe, twumve ko dushyize hamwe. Icyari kigambiriwe cyane ni ukugira ngo twitegura Shampiyona itaha iri mu minsi iri imbere.”

“Abakinnyi twababwiye ko bitangiye, bitegure mu mutwe, bitoze [ku giti cyabo], bitegura ko dushobora kubahamagara igihe icyo ari cyose bagakora akazi. Nubwo tutarabaha amabaruw asimbura ayari yahagaritse ibyo bemererwa, ariko twabiganiriyeho kandi turaza kubishyira ku murongo.”

Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakozi bayo kuva muri Mata uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus mu gihe abakinnyi basezeranyijwe ko umushahara wa Werurwe bazawishyurwa vuba bidatinze.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ingengabihe y’agateganyo igaragaza ko Shampiyona ya 2020/21 izatangira ku wa 30 Ukwakira.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ageza ijambo ku bakozi b'iyi kipe bari bitabiriye umwiherero wabereye ku Ruyenzi ku wa Gatandatu
Umutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yeretswe abakinnyi
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Abraham Kelly yandika ibivugirwa mu mwiherero
Myugariro Ndizeye Samuel mu mwiherero w'ikipe wabaye ku wa Gatandatu
Issa Bigirimana ni umwe mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze
Umunyezamu Kwizera Olivier yumva impanuro abakinnyi bahawe
Guy Bukasa yasabye abakinnyi kwiyitaho batekereza ku musaruro bagomba gutanga mu kibuga
Oumar Sidibe wagizwe visi kapiteni wa Rayon Sports akurikiye ibyavugirwaga mu mwiherero
Nizeyimana Mirafa ni umwe mu bakinnyi bagera kuri 41 bitabiriye uyu mwiherero barimo n'abakiri bato bazatizwa andi makipe
Kapiteni wa Rayon Sports (ibumoso) yicaranye na Manace Mutatu waguzwe muri Gasogi United
Abayobozi basangiye amafunguro n'abakinnyi nyuma yo gusoza umwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .