Rayon Sports ishyize imbere ubucuruzi no kuba Mpatsamakipe, igiye gushyiraho umuyobozi ushinzwe ikipe gusa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yemeje ko Komite Nyobozi y’uyu Muryango ishyiraho Umunyamabanga Mukuru uzaba ushinzwe abakozi b’ikipe bakurikirana ibikorwa byayo bya buri munsi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2020, nibwo Rayon Sports yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Uwayezu Jean Fidèle mu matora yabereye muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Murenzi Abdallah wari ukuriye Komite y’Inzibacyuho muri Rayon Sports, akaba ari nayo yateguye amatora, yavuze ko mu byihutirwa Komite Nyobozi yatowe igiye gukora ari ugushyiraho umukozi ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikipe.

Ati “Mu mategeko abanyamuryango bitoreye harimo Komite Nyobozi cyangwa urwego ruyobora, hakabaho n’abatekinisiye bazaba bakora umunsi ku munsi, bateza imbere ikipe, bashinzwe ikipe umunsi ku munsi.”

“Twabonye ubuyobozi buzashyiraho izo nzego kuko mu mategeko abanyamuryango bitoreye, batoye ko hazaba hariho Umunyamabanga Mukuru akaba umwe mu bagize Komite Nyobozi mu gihe habaye inama, ariko akaba ari umukozi uhembwa, ushinzwe abatekinisiye bashinzwe ibikorwa bya buri munsi bya Rayon Sports.”

Yakomeje agira ati “Ni uburyo bushya buzafasha Rayon Sports kujya mu cyerekezo cya kinyamwuga.”

Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe, ikongera kuba Mpatsamakipe.

Ati “Icyangombwa ni uko tugomba guharanira kongera kubaka Rayon Sports. Murayizi ni ikipe yatwaraga ibikombe haba mu Rwanda no hanze, ariko ibyo bizagerwaho ari uko twakoreye mu mucyo, twakoreye mu buryo bwa kinyamwuga.”

“Ni ugushaka ubuyobozi, ni ugushaka abaterankunga, ni ukuganira na za Fan Club tugashaka amafaranga, ni ukubaka Rayon Sports ikongera kuba Mpatsamakipe, ikaba gikundiro.”

Yakomeje avuga ko uretse kugarura ibyishimo mu bakunzi ba Rayon Sports, batekereza no kuba umupira w’amaguru wabyazwa umusaruro binyuze mu bucuruzi.

Ati “Umupira w’amaguru ugomba mbere na mbere gushimisha abantu kuko dukeneye kwishima, ariko na none dukwiye no kuwurebera mu rwego rwo kuba ubucuruzi, ibyo rero natwe ni wo murongo twagenderamo, twifuza ko twashimisha abantu, ariko tunakerekeza uburyo umupira waba ubucuruzi.”

Komite Nyobozi iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle izayobora umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere.

Yatowe isimbuye iy’inzibacyuho yari ikuriwe na Murenzi Abdallah, yo yari yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nyuma y’uko ruhagaritse iyari iyobowe na Munyakazi Sadate ku wa 22 Nzeri kubera kunanirwa gushyira Rayon Sports ku murongo.

Perezida mushya w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bagiye kuba ikipe itwara ibikombe, ikaba Mpatsamakipe
Ku wa Gatandatu nibwo habaye inteko rusange idasanzwe yatorewemo Komite Nyobozi y'Umuryango Rayon Sports
Komite y'inzibacyuho yayoboraga Rayon Sports n'Umuyobozi wa Komite nshya yatowe, baganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .