Rayon Sports ishobora kujuririra icyemezo cya FERWAFA cyo kuba itazakina CAF Confederation Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bushobora kujurira icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko AS Kigali ariyo izahagarira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup rya 2020/21.

Ku wa Gatanu nibwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yafatiwemo uwo mwanzuro.

AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019, izongera guhagararira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2020 giteshejwe agaciro kubera icyorezo cya Coronavirus, kigafatwa nk’ikitarabayeho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko batashimishijwe n’icyemezo FERWAFA yafashe kuko kibogamye.

Ati “Ni icyemezo twakiriye nabi cyane ndetse kitigeze kidushimisha na gato, kuko imyanzuro yafashwe yari ibogamye. Itegeko barisobanura nabi bavuga ko ari mu gihe Igikombe cy’Amahoro kitabaye kandi uyu mwaka cyarabaye.”

“Rayon Sports yari yasezereye Intare FC, AS Kigali yari yasezerewe ihabwa amahirwe ya kabiri. Tuzi ko cyabaye ahubwo nticyarangira kandi na Shampiyona ni uko byagenze, kuki atari yo bagendeyeho?”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bamaze gusaba Komisiyo y’Amategeko muri Rayon Sports gukurikirana iki kibazo, byaba ngombwa bakaba bajurira bitarenze kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Dufite uyu munsi n’ejo kubera ko imyanzuro yasohotse mu mpera z’icyumweru kandi kujurira bisaba iminsi ibiri y’akazi. Komisiyo y’amategeko yacu yari ikiri ku bitekerezaho ngo irebe icyo twakora nyuma y’uyu mwanzuro.”

Bimwe mu byo FERWAFA yatangaje ko yashingiyeho yemeza ko AS Kigali ari yo izaserukira u Rwanda harimo ko mu ngingo ya kabiri y’amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2020, agace ka gatatu, havuga ko ‘ikipe izegukana irushanwa ariyo izakina CAF Confederation Cup y’umwaka utaha.’

Icya kabiri cyashingiweho ni ukuba amabwiriza ya CAF Confederation Cup yemejwe na Komite Nyobozi ya CAF ku wa 19 Nyakanga 2019, agomba gukurikizwa, akaba yemeza ko ikipe yegukanye igikombe cy’Igihugu ariyo yitabira iri rushanwa.

Ingingo ya kane y’ayo mabwiriza, mu gace ka gatandatu, ivuga ko ‘mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.

Ububasha bwo gufata iki cyemezo, Komite Nyobozi ya FERWAFA ibuhabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo yo ku wa 8 Nzeri 2018.

Rayon Sports ishobora kujuririra icyemezo cya FERWAFA cyo kuba itazakina CAF Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .