Ubwo umwaka w’imikino watangiraga, Rayon Sports yari yatangiye nabi mu mikino ibiri ya mbere, yitwaye neza imara imikino umunani itsinda, ndetse biyigarurira icyizere cyo gutwara Shampiyona iheruka mu 2019, ibifashishijwemo “n’abasaza bagarutse” mu buyobozi.
Nyuma y’iminsi 148, Gikundiro ntikiri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ndetse ifite kandi imikino ibiri ikomeye y’ingenzi igomba kwisobanuramo na Mukura Victory Sport muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Kuri ubu icyizere cyo gutwara igikombe icyo ari cyo cyose muri uyu mwaka w’imikino cyatangiye kugabanuka kubera ibibazo bitandukanye biyivugwamo.
Ibibazo by’abatoza
Kubura umusaruro muri Rayon Sports byatangiriye ku isezera ry’Umutoza Wongerera Imbaraga Abakinnyi, Ayabonga Lebitsa, wasezeye akaza kugarurwa nyuma na bwo hashyizwe ku ruhande Hakizimana Corneille wari wasimbuye.
Uyu Munya-Afurika y’Epfo yavuye mu Rwanda mu Ukuboza kubera kutishimira uburyo yari afashwe mu ikipe, ariko agarurwa hagati muri Gashyantare havugwa ko Hakizimana wamusimbuye akoresha imyitozo itagira icyo afasha abakinnyi, byatumye urwego rwabo rusubira inyuma.
Nubwo byagenze gutyo, nta gishya cyabaye mu mikinire ya Rayon Sports yari imaze kubura Igikombe cy’Intwari, ahubwo umusaruro warushijeho kuba mubi, aho iyi kipe yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 10 iheruka, ikabona intsinzi ebyiri gusa mu mikino umunani yo kwishyura muri Shampiyona.
Ibyo bifite aho bihuriye n’igenda ry’Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, muri Werurwe kubera kutabonera umushahara igihe mu gihe n’Umutoza Robertinho, bamwe mu bafana n’abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko “atabona”.
Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, wari wasigaye afatanya na Robertinho, mbere y’uko Rwaka Claude akurwa mu Ikipe y’Abagore ngo afatanye na bo guhera ku mukino wa Marine FC, na we ntiyishimiwe kubera uburyo iyi kipe ikomeje gutsindwa.
Ibi byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Robertinho na Mazimpaka mbere y’uko iyi kipe yerekeza i Huye gukina na Mukura Victory Sport.





Gukekana ku gutsindisha ikipe
Guhera ku mukino wa Mukura Victory Sport, Rayon Sports yatsinzwemo igitego 1-0 muri Stade Amahoro, hatangiye kuvugwa ko hari abakinnyi bayo bari bahawe amafaranga ngo bitsindishe.
Amazina yagarukwagaho ni umunyezamu Khadime Ndiaye; Myugariro w’Ibumoso; Bugingo Hakim na Iraguha Hadji ukina ku mpande asatira izamu.
Ibi kandi ni byo byongeye kugaruka ku mukino wa Marine FC, Rayon Sports iheruka kunganya ku bitego 2-2 i Rubavu, aho uwagarutsweho cyane ari umunyezamu Khadime Ndiaye kubera ibitego yatsinzwe.
Igitego cya mbere cyinjijwe na Ndikumana Fabio cyasaga neza n’icyo Rayon Sports yatsinzwe kuri Mukura VS, aho ari ishoti ryaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe uyu munyezamu yasohotse nabi umupira waterewe kure na Rugirayabo Hassan ukamurenga, ku gitego cya kabiri.
Amakuru avuga ko uyu munyezamu w’Umunya-Sénégal atazongera kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga, ahubwo abandi banyezamu barimo Ndikuriyo Patient ari bo bagiye guhabwa amahirwe mu mikino isigaye.

Kudahembera igihe
Ubwo "Abasaza ba Rayon Sports" basubiraga mu ikipe mu mpera za Nzeri, batangiye gutanga agahimbazamusyi kari hejuru, nyuma y’amezi abiri bahemba ibirarane bibiri by’imishahara, ariko ikibazo cy’amikoro nticyahita gikumeka.
Amakuru agezweho kuri ubu muri Rayon Sports ni uko hari abakinnyi batangiye kwivumbura no kwanga gukora imyitozo kubera kudahemberwa igihe ndetse n’agahimbazamusyi kari hejuru bagenerwaga kakaba karagabanyijwe.
Nyuma y’umukino wa Marine, Rayon Sports ntiyongeye gukora imyitozo kugeza ku wa Gatandatu ubwo hitabiraga abakinnyi b’Abanyarwanda gusa. Bivugwa ko abakinnyi bose bari bumvikanye ko badakora, ariko bamwe bakabirengaho.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwahaye abakinnyi umushahara wa Gashyantare mbere yo gukina na Marine FC.
Ikindi kidahurizwaho ni uburyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye ko hakorwa amatsinda yiswe “famille” agamije gutegura imikino, aho abantu babiri bagiye bagabana imikino, ibyo bigafatwa nko gutatanya imbaraga kuko kugeza ubu imikino ibiri ya mbere bamwe bamaze kuyitsindwa.
Umukino wa Mukura Victory Sport wari wahawe Gacinya Chance Denis na Kazungu, uwa Marine FC uhabwa Muvunyi Paul na Félix mu gihe uwa Muhazi United uzaba mu mpera z’iki cyumweru uzategurwa na Twagirayezu Thaddée na Patrick.

Kugura nabi
Mu gihe APR FC yongeyemo abakinnyi bashya bayizamuriye icyizere ndetse bakaba bari kuyifasha bigaragara, Rayon Sports si uko byagenze.
Muri Mutarama, Rayon Sports yaguze abakinnyi bane bashya ari bo Biramahire Abeddy na Adulai Jaló basatira izamu, Assana Nah Innocent ukina ku mpande ndetse na Souleymane Daffé ukina hagati yugarira.
Biramahire Abeddy ni we umaze iminsi ahabwa umwanya bihoraho, ariko na we biragoye ko yaziba icyuho cya Fall Ngagne mu gihe Daffé akina rimwe na rimwe, ubundi agasimburwa kubera imvune aho akina aziritse amatako yombi.
Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jaló, yahawe umwanya inshuro ebyiri, ntiyatanga umusaruro ndetse amakuru avuga ko urwego rwe rutishimwe n’umutoza Robertinho nk’uko bimeze kuri Assana Nah ukomoka muri Cameroun.

Imvune no gusubira inyuma kw’abakinnyi
Kuva amakipe afashe akaruhuko gasoza umwaka wa 2024, Rayon Sports yasubiye inyuma bigaragara.
Ibyo byatangiriye ku mvune za hato na hano za Kapiteni wayo, Muhire Kevin, byatumye adakina imikino imwe n’imwe ndetse iyi kipe inatakaza rutahizamu Fall Ngagne wari umaze kuyitsindira ibitego 13 muri Shampiyona, aho we yagize imvune izatuma atongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino.
Aba bakinnyi bombi ni bo bagiraga uruhare rukomeye mu bitego bya Rayon Sports, aho nka Muhire Kevin amaze gutangira imipira 12 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Ni mu gihe abarimo Aziz Bassane, Adama Bagoyogo, Iraguha Hadji n’abandi bashoboraga gukora ikinyuranyo aho byakomeye, kuri ubu batagifasha cyane Gikundiro nk’uko byari bimeze mu mikino ibanza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!