Rayon Sports irifuza kugarura Makenzi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza kugarura myugariro w’iburyo Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ wigeze kuyikinira mu myaka yashize.

Rayon Sports nta mukinnyi umenyereye ukina iburyo ifite nyuma yo gutandukana na Iradukunda Eric ‘Radu’ waguzwe na Police FC.

Iyi kipe iheruka gutwara shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ikomeje ibiganiro n’abakinnyi batandukanye kugira ngo yiyubake mu myanya iherutse gutakazamo abandi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ ari umwe mu bari kuvugana na Rayon Sports kugira ngo aze kuyifasha mu bwugarizi.

Makenzi wakinnye muri Rayon Sports hagati ya 2011 na 2015, nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Wazito FC yo muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko “Abayobozi ba Rayon Sports bamusabye ko yabakinira ariko ntacyo barumvikana.”

Nizigiyimana Karim ‘Makenzi’ yageze muri Rayon Sports mu 2011 avuye muri Vital’O y’iwabo mu Burundi.

Uyu mugabo w’imyaka 30, yakiniye Rayon Sports imyaka ine mbere yo gukomereza muri Gor Mahia FC yo muri Kenya, nyuma agakinira Vipers SC yo muri Uganda na Wazito FC.

Rukundo Denis ukinira Police FC yo muri Uganda na Muhoza Trèsor ukinira Musanze FC ni abandi bakinnyi Rayon Sports yagaragarije ko yifuza ko bazayikinira mu mwaka utaha.

Rayon Sports iheruka gusinyisha Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Rayon Sports irifuza kugarura myugariro ukomoka mu Burundi, Makenzi Nizigiyimana wayigiriyemo ibihe byiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .