Amakipe yombi azahurira mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona utarabereye igihe, uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo, ni bwo Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino. Itike ya make igirwa 3000 Frw na 5000 Frw guhera tariki 6 Ukuboza mu gihe iya menshi ari 1.000.000 Frw.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza, amatike yari amaze kugurwa yarengaga 15.906.
Abo bantu baguze ku biciro birimo 3000 Frw, 20.000 Frw, 50.000 Frw, 100.000 Frw na miliyoni 1 Frw, bari bamaze kwinjiriza Rayon Sports 61.400.000 Frw.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, Rayon Sports yatangaje ko amatike ya miliyoni 1 Frw, ay’ibihumbi 100 Frw n’ay’ibihumbi 50 Frw yamaze gushira. Ni mu gihe imyanya y’ibihumbi 20 Frw yo yari imaze kugurishwamo 51%, ahandi hose hasigaye hageze kuri 20%.
Ibi biciro ni byo bizakomeza kugurirwaho amatike kugeza ku wa Kane mu gihe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, amatike azaba 5000 Frw, 30.000 Frw, 50.000 Frw, 100.000 Frw na miliyoni 1 Frw.
Kuri ubu Rayon Sports ni yo iyoboye Shampiyona n’amanota 26 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 17.
Mbere yo guhura hagati yazo, APR FC izakina na Police FC naho Rayon Sports ikine na Muhazi United mu mikino y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona iteganyijwe ku wa Gatatu.
Gikundiro yahembye abakozi bayo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri yari ibafitiye, mbere yo gukina iyi mikino yo muri iki cyumweru.
Muri siporo y’u Rwanda, igikorwa cya siporo cyinjije amafaranga menshi kugeza ubu ni Rayon Sports Day ya 2024 aho yinjije miliyoni 72,5 Frw mu gihe umukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC mu 2019 winjije miliyoni 68,5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!