Twagirayezu yabigarutseho ku Cyumweru ubwo yaganiraga n’abahagarariye amatsinda y’abafana ba Rayon Sports.
Uyu muyobozi yavuze ko ubwo bageraga muri iyi kipe mu Ugushyingo, bayisanze ifite umwenda wa miliyoni 385 Frw arimo miliyoni 135 Frw zari ziberewemo abakinnyi kuko hari abari barishyuwe atarenze 10% y’ayo baguzwe.
Perezida wa Rayon Sports yagaragaje kandi ko "kwishyura amafaranga abakinnyi basigawemo bagurwa bizatwara miliyoni 69 Frw n’andi miliyoni 55 Frw, yose akaba miliyoni 108 Frw" akenewe kugeza ubu kugira ngo iyi kipe ibe yahembye umushara w’Ugushyingo.
Ati “Kuri konti dufiteho miliyoni 53 Frw, zirahari uyu munsi. Ntabwo dushobora kuzikoraho kuko ntabwo twayatanga mu kwishyura no kugura abakinnyi kuko ntahagije, tunayahaye abakinnyi nk’umushahara byarangira bagiye gutanga ikibazo muri FIFA. Dutegereje ko tubona izindi miliyoni 69 Frw kugira ngo duhembe ukwezi kwa 11 batarajya mu Bunani, tunishyure amafaranga baguzwe kandi ibyo turi kubikoraho.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi kugira ngo dutange byibuze 50% ku mafaranga buri mukinnyi yaguzwe cyangwa yahawe, ni uko tubona miliyoni 69 Frw. Uyu munsi abakinnyi bari mu mwanya wo kuba batakongera gukina, ariko muri Mutarama tuzabareba, bazakina.”
Twagirayezu yongeyeho ko iminsi yabo ya mbere yaranzwe no kwinginga abakinnyi basaga n’abafashe gahunda yo kutongera gukina, ndetse byabaye ngombwa ko baguza miliyoni 42 Frw mbere yo guhura na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024, barahemba. Kuri ubu, umushahara wa Rayon Sports uhagaze miliyoni 46 Frw buri kwezi.
Kuri uyu mukino wakoze amateka yo kuzuza Stade Amahoro, Rayon Sports yinjije miliyoni 152 Frw mu kugurisha amatike, yishyura FERWAFA 6%, abagurisha amatike 10%, RRA% naho gukodesha Stade Amahoro byatwaye miliyoni 10 Frw, byatumye ikipe isigarana miliyoni 112 Frw.
Abaterankunga iyi kipe yabonye ku mukino bayihaye miliyoni 53,5 Frw, ariko hari ibindi bijyanye no gutegura umukino byatwaye miliyoni 40 Frw nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi wa Rayon Sports.
Mu nama yabaye ku wa 20 Ukuboza, abagize Komite Nyobozi ya Rayon Sports n’Urwego rw’Ikirenga ruyobora iyi kipe, bakoze inama bemera kwishakamo ibihumbi 60$ (arenga miliyoni 84 Frw) azayifasha kugura abakinnyi bashya muri Mutarama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!